00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutahizamu mushya wa APR FC yavuzwe ibigwi n’ikipe yavuyemo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 January 2025 saa 11:20
Yasuwe :

Perezida w’Ikipe ya Kitara FC yo muri Uganda, Deo Kasozi, yashimiye rutahizamu Denis Omedi uheruka kugurwa na APR FC ku buryo bwihariye yayifashijemo kwitwara neza mu gihe yayimazemo.

Denis Omedi aheruka gusinyira APR FC imyaka ibiri ndetse biteganyijwe ko azatangira imyitozo muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu cyumweru gitaha.

Perezida wa Kitara FC yakiniraga, Deo Kasozi, yamushimiye uko yitwaye mu mwaka n’igice yari amaze muri iyi kipe, agaragaza ko ari umukinnyi Uganda yose ihanze amaso.

Ati "Ndashaka gushimira ababyeyi be ko bamuhaye amahirwe, ikipe ye yahereyemo ya FC Booma ko yamugize umukinnyi mwiza ari we uyu munsi, ndetse na FUFA yatumye impano ye igaragara. Ndashimira abahoze ari bakinnyi n’abatoza n’ababikora ubu, uburyo bamufashije gukuza impano ye no kugera ku rwego ariho ubu."

Yongeyeho ati "Mu gihe ari kuva muri iyi kipe, tumwifurije guhirwa n’urugendo rwe rwo gukina, ariko by’umwihariko azagume arangwe n’ikinyabupfura ndetse atekereza igihugu cye kuko turamukeneye."

Mu gihe yari amaze muri Kitara FC, Omedi yatsinze ibitego 19 mu mikino 45 y’amarushanwa atandukanye.

Yagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe kwegukana Stanbic Uganda Cup mu 2023/24, atsinda ibitego by’ingenzi ku mikino ya Gaddafi FC na Pajule Lions FC.

Mu mwaka we wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Uganda, yatsinze ibitego 15 mu mikino 36, arushwa ibitego bibiri na rutahizamu wa mbere.

Ku rwego Nyafurika, Denis Omedi yatsinze ibitego bibiri ubwo Kitara FC yakinaga irushanwa rya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere, mu mikino ibiri yahuyemo na Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

Yamamaye kandi ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutsinda igitego cyiza KCCA FC muri FUFA Super 8 Cup, cyari mu bitego 11 byiza byavuyemo icy’umwaka wa 2024 mu bihembo bya FIFA.

Denis Omedi wakiniraga Kitara FC, aheruka kugurwa na APR FC
Perezida wa Kitara FC, Deo Kasozi, yashimiye cyane Omedi wagize uruhare mu musaruro mwiza iyi kipe iheruka harimo na Uganda Cup begukanye
Denis Omedi yasinye imyaka ibiri muri APR FC, aho azageza muri Mutarama 2027 ari umukinnyi wayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .