Rutahizamu Michael Sarpong ategerejwe muri Rayon Sports uyu munsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports FC yatangaje ko rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, ategerejwe muri iyi kipe, aho agera mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko Michael Sarpong wari waragiye mu igeragezwa mu Bushinwa, agiye kugaruka gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.

Sarpong wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, ayigarutsemo bitewe n’uko ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera Coronavirus nshya yibasiye iki gihugu, ndetse ikomeje gukwirakwira hirya no hino mu mahanga.

Mu butumwa Rayon Sports yanyujije kuri Twitter, yagize iti "Rutahizamu wacu ukomoka muri Ghana @msarpong45 yagarutse … Arahagera bitarenze uyu munsi… Mwitegure kumubona atsinda ibitego atozwa na Casa Mbungo Andre...”

Rayon Sports yemeje igaruka ry’uyu rutahizamu nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu yasinyishije umutoza Casa Mbungo, ku masezerano y’amezi ane ashobora kongerwa.

Bagomba gufasha Rayon Sports kureba ko yakwegukana igikombe cya shampiyona, ibintu bisa n’ibigoye kuko iri ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Police FC ya kabiri na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Ku wa 3 Mutarama 2020 nibwo Sarpong w’imyaka 23 yerekeje mu Bushinwa muri Changchun Yatai Fc yo mu cyiciro cya kabiri.

Mu mwaka ushize w’imikino, yatsinze ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe igice cy’imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, cyarangiye afite ibitego bitandatu.

Michael Sarpong yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports
Uyu musore ni umwe mu bakundwa n'abafana ba Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .