Umutoza wayo Ruremesha Emmanuel, yagiranye ikiganiro na Isibo FM avuga ko ibibazo atari bishya mu ikipe kandi we yamaze kubimenyera bigendanye n’imyaka itatu ayimazemo.
Ati “Muri Muhazi ntabwo twatangiye neza mu byerekeranye n’amanota kubera ko kugeza ubu dufite atatu gusa. Hari amakosa dukora kuko ikipe isa nk’aho ari nshya. Mu rwego rw’amikoro na ho twagiye duhura n’izo mbogamizi rimwe na rimwe.”
“Ibibazo biri muri Muhazi wagira ngo ahari ni karande kuko imyaka itatu mazemo buri gihe dutangirana ibibazo, ndetse abantu bagahita banatumanura mu ntangiriro. Iyo bigeze hagati turisuganya bikarangira tutamanutse, ibyo buri gihe bituma kenshi batubarira mu ikipe zirwanira kutamanuka.”
Ruremesha yongeyeho ko abayobozi begereye abakinnyi bakababwira ko ibi bibazo bigiye gukemuka ariko kugeza na n’ubu ntacyo burakora kugira ngo bive mu nzira.
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Mfizi Longin, yavuze ko kugira ngo ibibazo bikemuke, hazabanza kubaho kuvugana n’abaterankunga b’ikipe.
Kugeza ubu Muhazi United iri ku mwanya 14 ku munsi wa gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, ikaba ifite amanota atatu yakuye ku mikino imaze kunganya ndetse ikaba yaratsinzwe ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!