Ruremesha asimbuye umutoza Nsengiyumva François. Uyu mutoza yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa hagendewe ku musaruro azatanga.
Uyu mugabo yasabwe kuzafasha ikipe kutagera mu makipe arwana no kutamanuka, ahubwo akayigumisha mu makipe ari hagati ku rutonde.
Umuyobozi w’ikipe ya Rwamagana City yagize ati“ Ruremesha ni umutoza w’umuhanga. Ni umutoza ufite inararibonye mu cyiciro cya mbere. Ikindi kandi yafashije amakipe kuzamuka. Twisunze rero ubunararibonye bwe kugira ngo natwe adufashe.”
Ruremesha Emmanuel biteganyijwe ko azizanira abatoza bazamwungiriza. Ku birebana n’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi azakorana n’usanzwe muri Rwamagana City.
Ikipe ya Rwamagana City yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gukuramo ikipe ya Interforce.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!