Ruremesha utoza Kiyovu Sports yahawe uburenganzira bwo gutoza mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, yamaze kubona impamyabushobozi zimwemerera gufata inshingano zo gutoza mu cyiciro cya mbere nk’umutoza mukuru.

Nyuma y’imyaka isaga itatu hakozwe amahugurwa y’abatoza bo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, bamwe mu batoza barimo na Ruremesha Emmanuel bari batarabona ibyemezo batsindiye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryagaragazaga ko uyu mutoza yatsindiye iyo mpamyabushobozi ariko itaroherezwa kugira ngo yemererwe kwitwa umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ferwafa yashyikirijwe impamyabushobozi (Licences) z’uyu mutoza zombi uko yazitsindiye (A,B), bikaba bisobanuye ko ubu yemerewe kuba umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere bitari iby’agateganyo nkuko byari bimeze muri Kiyovu Sports.

Ruremesha yiyongereye ku bandi batoza batandukanye, batsindiye Licence A mu myaka itatu ishize. Amabwiririza mashya ya Ferwafa avuga ko udafite iyi mpamyabushobozi atemerewe gutoza mu cyiciro cya mbere nk’umutoza mukuru.

Ruremesha yaciye mu makipe atandukanye, arimo Mukura VS, Musanze FC aherukamo, Etincelles FC, Gicumbi FC, Atraco FC n’izindi.

Ruremesha yiyongereye ku bandi batoza batandukanye, batsindiye Licence A mu myaka itatu ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .