Rurangirwa yavuze ku misifurire yo mu Rwanda na penaliti Police FC ivuga ko yibwe kuri APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikomeje kugarukwaho n’abatari bake, aho byibuze kuri buri munsi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hatabura umutoza uvuga ko ikipe ye yibwe, amwe mu muri aya makipe akandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” agaragaza akababaro kayo.

Ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Iyi ni imvugo Abanyarwanda bakoresha, umuntu ashobora kwifashisha uvuga ku magambo y’abatoza batandukanye. Aha ariko ushobora guhuza iyi ntero n’indi igira iti "nta nduru ivugira ubusa" dore ko hari abasifuzi bigaragara ko koko baba bakoze amakosa mu kazi kabo, bakabihanirwa.

Icyumweru turi gusoza cyavuzwemo imisufirire mibi mu mikino itandukanye irimo uwahuje Rayon Sports na Etincelles FC, aho umutoza mushya w’ikipe y’i Rubavu, yavuze ko mu myaka 20 amaze mu mupira ari ubwa mbere abonye imisifurire itari myiza.

Abanya-Rusizi ntibishimiye kubona Espoir FC yabo itsindirwa mu rugo na Gicumbi FC, bahitamo kwandikira FERWAFA bagaragaza ko bibwe ndetse bashinja abasifuzi gufata ruswa ya Gicumbi FC.

Umukino wahuje APR FC na Police FC ku wa Gatatu, na wo wavuzweho byinshi nyuma y’uko umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim adatanze penaliti ku mupira wakozwe n’ukuboko kwa myugariro wa APR FC, Buregeya Prince nyuma yo guhindurwa na Iyabivuze Osée.

Police FC yandikiye FERWAFA bukeye bwaho, isaba ko abayoboye uyu mukino wayihuje na APR FC bahanwa mu gihe byagaragara ko banze gutanga iyi penaliti.

Imisifurire yo mu Rwanda ni mibi cyangwa ni amakipe akabya?

Rurangirwa Louis ni Umuyobozi wa Rugende WFC ndetse yabaye umusifuzi mpuzamahanga kugeza mu 2011.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko umwuga w’ubusifuzi ugoranye bitewe n’igihe gito abawukora baba bafite mbere yo gufata ibyemezo.

Yakomeje avuga ko atari mu Rwanda gusa imisifurire inengwa, ariko asanga bigoye ko bizarangira bitewe n’imiterere y’uyu mwuga.

Ati “Imisifurire abantu bagomba kumenya ko ari umwuga mubi, ni umwuga usaba gushishoza, ni umwuga usaba gufata icyemezo ako kanya, rimwe na rimwe rero hari igihe nk’abafana cyangwa abakunzi b’amakipe batabivugaho rumwe n’ibyemezo yagiye afata.”

“Imisifurire ntiyakunze kuvugwa rumwe haba mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi hose kandi ntibizahinduka kuko ni ibintu umuntu afata ako kanya kandi akoresheje ubwenge, mu gihe kitarenze amasegonda atatu.”

Rurangirwa yakomeje avuga ko kuba umunsi ku munsi hari ikoranabuhanga rigenda ryongerwa mu misifurire, ari ukugira ngo rifashe abasifuzi, aho kuri ubu biba ngombwa ko umukino uhagarara hagafatwa umwanzuro hifashishijwe amashusho (Video Assistant Referee “VAR”).

Ati “Umusifuzi ni umuntu ashobora kwibeshya, n’i Burayi bibaho, turabibona no mu mashampiyona akomeye bibaho. Icya kabiri, tumenye ko n’amategeko yagiye ahinduka kuko umupira w’amaguru ugenda utera imbere.”

Rurangirwa: Penaliti Police FC ivuga ntabwo yariyo

IGIHE yabajije uyu mugabo icyo avuga ko ikosa ryashoboraga kuvamo penaliti, ikipe ya Police FC yavuze ko yibwe. Rurangirwa yavuze ko ku ruhande rwe itari penaliti kuko uburyo myugariro wa APR FC yakozemo umupira atabishakaga ku buryo ukuboko ariko yari gukoresha ahagarika umupira.

Ati “Ibyo bisaba ubushishozi bwinshi, cyane cyane iyo ukuboko kutavuye mu mwanya wako, ku bwanjye numva nta penaliti yakagombye kubaho. Simbizi niba mwarabonye amashusho, akaboko birasa naho gahinnye, ntibivuze ko ukuboko kose iyo kwazamutse ako kanya biba ari penaliti.”

Rurangirwa wabaye umusufizi wo hagati mu kibuga, asanga umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yari ahagaze neza ubwo iri kosa ryabaga, aho yemeje ko bimwemerera kuba yahagarara ku cyemezo yafashe.

Ati “Kuba narabaye umusifuzi wo hagati biranyorohera guhita mibona ko ikosa ari ikosa cyangwa atari ryo. Sinzi niba mwarabibonye, uriya musifuzi arihuta, ni ukuvuga ngo ikosa ryabaye arireba. Hari igihe umuntu adasifura ikintu kubera ko ari kure. “

“Na we ni umusifuzi mpuzamahanga erega, iyo akoze ikosa baramuhana kandi iyo ugeze ku rwego rwo guhamagarwa mu Gikombe cya Afurika, hari udukosa utakora. Njye icyo mushimira ni uko yari hafi y’aho byabereye.”

Uyu mugabo wigeze kugaragaza ubushake bwo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatanze ingero z’ahandi hagiye habaho amakosa y’abakinnyi bakina inyuma bakoze imipira mu rubuga rw’amahina, ariko ntihatangwe penaliti.

Ati “Bikimara kuba nahise mfata telefoni ndareba, nsanga bimeze neza nk’ibyabaye ku mukino wa Manchester City na Liverpool ejo bundi rwose, muze kureba. Noneho bo bafite VAR kandi ntibateye penaliti.”

Ese yaba ari amakipe cyangwa abafana bakabya?

Rurangirwa avuga ko akenshi igitutu abatoza baba bariho cyangwa intego amakipe aba yariyemeje, atuma ntaho badapfunda imitwe, akavuga ko yibwe.

Yakomeje avuga ko umufana w’ikipe ajya ku kibuga yifuza ko ikipe ye itsinda ku buryo mu gihe idatsinze bigoye ko yakwishima cyangwa ngo anyurwe n’ibyabaye mu mukino.

Yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda guhugura amakipe, rihereye ku batoza n’abakinnyi kuko umutoza aramutse amenye amategeko y’imisifurire byajya byoroha ko n’abakunzi b’umukino bakira ibyawuvuyemo.

Ati” Njyewe inama nagira Komisiyo y’imisifurire mu Rwanda, aho bigeze bahugure abantu. Harageze ko n’abatoza bahugurwa bakanakora ibizamini. Bajye mu makipe bereke abakinnyi amategeko mashya, naho ubundi bizahora ari akaduruvayo. Umuntu nahugurwa, ntazasagarira umusifuzi. “

“Namusagarira bizaba ari cya gitutu cy’abakinnyi, cy’amakipe agiye kumanuka cyangwa ashaka igikombe. Namwe abanyamakuru kuko mushobora kuvuga uko mubibona kandi amategeko yarahindutse cyane.”

Mu mezi atanu Shampiyona y’u Rwanda ya 2019/20 imaze itangiye, hamaze guhagarikwa abasifuzi batatu.

Ngabonziza Dieudonné yahaniwe kwanga igitego Heroes FC yatsinze mu mukino wayihuje na Bugesera FC, Rulisa Patience yahaniwe kudatanga penaliti ku mukino Kiyovu Sports yanganyijemo na Gasogi United mu gihe Umutoni Aline yahagaritswe kubera kudatanga penaliti ku mukino wa Gasogi United na Gicumbi FC.

Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga, avuga ko kuba abantu benshi batazi amategeko y'imisifurire bituma bibwira ko umusifuzi yakosheje
Police FC yandikiye Ferwafa ivuga ko yibwe penaliti mu mukino wayihuje na APR FC
Abakinnyi n'abatoza bakunze kutumvikana n'abasifuzi ku byemezo bifatwa mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .