Rurangirwa yasabye ko abakinnyi b’Abarundi bahawe indangamuntu z’u Rwanda bakurikiranwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis, yandikiye Urwego rw’Abinjira n’abasohoka arusaba gusuzuma ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi b’abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda, aho yemeza ko bamwe bazibonye binyuze mu buriganya kugira ngo bakine nk’abenegihugu.

Uyu mugabo wabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akaba yarigeze no gushaka kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Urwego rw’Abinjira n’abasohoka arumenyesha urutonde rw’abagera kuri 24 bashobora kuba batunze indangamuntu y’u Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, mu gihe hari n’abandi basaga 10 akiri kwigaho.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru FunClub, Rurangirwa uyobora Rugende WFC avuga ko yakoze ubushakashatsi agasanga bamwe muri aba bakinnyi bashobora kuba atari abanyarwanda koko, n’ubwo wenda hari abo bishoboka ko baba ari bo bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu bakinnyi binjiye mu Rwanda muri iyi mpeshyi n’iy’umwaka ushize, bavuye mu Burundi, abasaga 90% bafite indangamuntu y’u Rwanda.

Rurangirwa avuga ko ari ibintu bimaze igihe, ariko bigomba gucika kuko ntacyo bifasha umupira w’igihugu n’Ikipe y’Igihugu muri rusange.

Ati ”Ni ibintu bimaze igihe, maze igihe mu mupira, niyo mpamvu iyo umuntu yitonze hari ibintu byinshi abona. Hari ikintu gishobora kuba ku muntu umwe nk’impanuka, agashugurika ibyangombwa agakina, ariko iyo bigeze ku rutonde rw’abantu 20, cyangwa bakagera kuri 40, oya. Umuntu nakine nk’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.”

“Icyo twanga ni uguhimba, icyo twanga ni amanyanga. Ni ubushakashatsi nakoze ku giti cyanjye, nshobora kuba ari njye wabisohoye ariko n’abandi barimo abayobozi b’amakipe barabizi, ntabwo ushobora kuyoberwa ko uri gukinisha umunyamahanga ufite irangamuntu, njyewe narabihagurukiye.”

Rurangirwa avuga ko aya myanyanga akorwa mu guhindura amazina biterwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo baba bashaka mu mupira.

Ati ”Biterwa n’inyungu bashaka. Bamwe baraza bagakinira ku mazina batakiniragaho mbere, abandi baraza bakagumana ya mazina yabo, ariko bagahindura ababyeyi, bagashaka nk’Umu-Maman uza kuvuga ngo aratahutse, ngo yavukiye mu Rwanda.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo ibi bicike ndetse akaba yarafashe icyemezo cyo kwandikira Urwego rw’Abinjira n’abasohoka, akagenera kopi y’ibaruwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu ‘NIDA’ n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ati ”Mbere y’uko hakorwa ibyangombwa by’abakinnyi bazabanza gusuzuma ibyo byangombwa byabo kuko igitekererezo nagitanze nk’umunyamuryango.”

Rurangirwa Louis yasabye abayobozi b’amakipe kureka aya manyanga yo gushakira indangamutu abanyamahanga, bagashyira imbaraga mu kuzamura abana b’abanyarwanda bakiri bato kugira ngo babahe umwanya wo gukina.

Mu makipe uyu mugabo yatunze agatoki harimo Rayon Sports, Police FC, Etincelles FC, Espoir FC, Musanze FC n’ayandi.

Abakinnyi Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka

- Tokoto André (Mukura Victory Sports)

- Ntate Djumaine (Yatandukanye na AS Kigali)

- Harerimana Rachid Léon (AS Kigali)

- Idi Djumapili (Etincelles FC)

- Girukwishaka Fabrice

- Habonimana Jimmy Abdoul (Etincelles FC)

- Kavumbagu Nahimana Guy (Etincelles FC)

- Ndikumana Mussa

- Irakoze Saidi (Rayon Sports)

- Ndikumana Magloire (Police FC)

- Bigirimana Yahya (Yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports)

- Idi Saidi Djuma (Mukura VS)

- Ismael Wilondja (Mukura VS)

- Munyakazi Yussuf Lule (Police FC)

- Ulimwengu Jules (Rayon Sports)

- Nininahazwe Fabrice (Yatandukanye na AS Kigali)

- Ndoriyobija Eric (Police FC)

- Nimubona Emery (Police FC)

- Cyitegetse Bogard (AS Kigali)

- Ntahobari Assouman (Mukura VS)

- Iragire Said (Rayon Sports)

- Ndayishimiye Hussein (Espoir FC)

- Hakizimana Kevin (Police FC)

- Mussa Muryango (AS Kigali)

Rurangirwa Louis yasabye ko hasuzumwa niba bamwe mu bakinnyi b'Abarundi bafite indangamuntu z'u Rwanda bazikwiye
Ibaruwa Rurangirwa yandikiye Urwego rw'Abinjira n'abasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza