00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Ferwafa na Rwamagana City yatewe mpaga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 June 2022 saa 04:48
Yasuwe :

Ikipe ya Rwamagana City yatewe mpanga mu mikino ya ¼ nyuma yo gushinjwa ko umukinnyi wayo basanze afite amakarita atatu y’umuhondo nk’uko bivugwa na Ferwafa, gusa iyi kipe ntibyemera ikaba ivuga ko yarenganyijwe.

Rwamagana City yatewe mpaga nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Muhanga muri ¼ cyo gushaka ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru.

Umunyamabanaga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yabwiye IGIHE ko basanze umukinnyi witwa Mbanza Joshua afite amakarita atatu y’umuhondo.

Yagize ati “Twasanze Mbanza Joshua afite amakarita atatu y’umuhondo, hari ikarita yabonye tariki 30 Ukwakira 2021 bakina n’Amagaju yayibonye mu minota y’inyongera, hari iyo yabonye tariki 7 Ugushyingo 2021 bakina na Sunrise ku munota wa 50 noneho tariki 22 Gicurasi 2022 abona ikarita y’umuhondo ku munota wa 81 bakina na Nyagatare FC.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo yagombaga gukina rero tariki ya 4 Kamena mu mukino ubanza wa ¼ niwo rero yakinnye yanahinduye nimero yambaye nimero 9 kandi yari asanzwe yambara 15 ni icyo cyashingiweho rero.”

Muhire yavuze ko ibijyanye n’amakarita ubusanzwe birebwa n’umutoza w’ikipe, yemeza ko bakabaye barabirebye hakiri kare bakabimenya.

Yavuze ko iyi kipe itemerewe kujurira ngo kuko byarangiye AS Muhanga ari yo igomba guhita ikomeza ikazakina na Interforce kuri uyu wa Kabiri mu mukino wa ½.

Rwamagana City ntibikozwa

Ikipe ya Rwamagana City irahakana yivuye inyuma amakarita atatu yashinjwe umukinnyi wayo, aho yemeza ko uwo mukinnyi yari asanganwe amakarita abiri y’umuhondo iya gatatu bakaba bavuga ko ari amanyanga bakorewe atigeze ayibona.

Ushinzwe imibereho y’abakinnyi b’iyi kipe, Muteyinkingi Rachid, yabwiye IGIHE ko ayo makarita bashinja uwo mukinnyi atari yo.

Ati “ Nta karita yigeze abona, abakinnyi batatu babonye amakarita ni Habineza Samuel, Muganuza Jean Pierre na Uwayezu Jean de Dieu nibo babonye amakarita kuri Nyagatare FC n’iyo wabaza abarebye uwo mukino bose babiguhamiriza.”

Muteyinkingi yavuze ko kuba Ferwafa itemera ko bajurira ariho haziramo amanyanga akayishinja kutifuza ko Rwamagana City izamuka ahubwo bifuza AS Muhanga.

Si ubwa mbere Rwamagana City yaba itewe mpaga kuko no mu 2017 yatsindiye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nabwo iterwa mpaga isimbuzwa Miroplast FC ihamijwe ko yakinishije umukinnyi utari ku rutonde rwemewe na Ferwafa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .