Ikipe ya Etincelles ivuga ko Gakumba yababeshye akabaha umukinnyi udashoboye kandi hakoreshejwe uburiganya bw’inyandiko mpimbano, we akavuga ko bamusinyishije baramukoresheje igerageza.
Ndagijimana Enock ushinzwe ubukungu, yabwiye IGIHE ko Gakumba yababeshye akabazanira umukinnyi yitwaje ibyangombwa mpimbano bigatuma batanga amafaranga.
Ati “Gakumba afata abakinnyi akabazana muri Etincelles atubeshya ko bazi gukina. Nk’uriya yaramuzanye avuga ko avuye muri Uruguay, abivuga ku maradiyo yose kandi uriya mukinnyi nta hantu yigeze akina yazanye impapuro nk’umuntu twizeye tubonye imyirondoro y’umukinnyi dutanga amafaranga ntacyo twitayeho.”
“Ntabwo umuntu yava mu ikipe ikomeye aje mu yo hasi ngo umugerageze, bakoze inyandiko mpimbano dushatse twanamufungisha ubu turi kuganira n’abanyamategeko ngo baturebere icyo twakora.”
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abahemukira kuko amenyereye kubabeshya bikarangira abatwariye amafaranga.
Ati “Si ubwa mbere abidukoze n’ubundi nari nabyanze njyewe yegera Perezida kuko yatuzaniye Abarundi na bwo bakoresheje inyandiko mpimbano, atuzanira Abanya-Uganda amafaranga arayaheza.”
“N’uriya mukinnyi twamubajije atubwira ko Gakumba yamuhaye ibihumbi 100 Frw, andi yose arayitwarira ni amayeri agenda akoresha yo kwiba abantu kandi ntabwo yakwiba umuntu inshuro eshatu.”
Gakumba Patrick yavuze ko kuba umukinnyi baramusinyishije bitamureba kuko yabahuje bakamukoresha igeragezwa, ibindi ntacyo bamubaza.
Ati “Njyewe ndi umuntu ushakira abakinnyi amakipe. Umukinnyi ansaba ikipe n’ikipe ikansaba umukinnyi nkabahuza nzanye umukinnyi. Ntabwo njyewe ubwanjye nigeze nemeza uwo mukinnyi, yemejwe n’ubuyobozi n’abatoza bamugerageje iminsi itatu bemeza ko ari umukinnyi mwiza.”
“Njyewe ndamusaba kubarega kuko kumwirukana nta burenganzira babifitiye.”
Yakomeje avuga abavuga ko imyirondoro y’umukinnyi atari iye bibeshya, ahubwo yasabye umukinnyi kubajyana mu nkiko.
Ati “Barambwira ngo basanze nta bushobozi ngo n’imyirondoro basanze ari iy’abandi atari iye nk’uko yabinyeretse kugeza n’ubu abifitiye ubuhamya ko ari we. Namusabye kubajyana mu nkiko kuko baramurenganyije ntabwo yaje ngo asinye yarageragejwe yemezwa n’abatoza.”
“Nonese ni njyewe wagiye mu bayobozi n’umutoza ngo bamusinyishe, akazi kanjye naragakoze amakosa ni ayabo, itike ni Etincelles ni bo bagomba kuyimuha bakanamwishyura amafaranga.”
Kimwe n’ayandi makipe menshi yo mu Rwanda, Etincelles FC ikunze gukorana cyane na Gakumba Patrick akayirangira abakinnyi ndetse ni we wazanye umutoza w’Umwongereza Calum Shaun Selby.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!