Runanira yashinje Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ayishyuza asaga miliyoni 18 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kamena 2020 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports, Runanira Amza, yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko, ayishyuza asaga miliyoni 18 Frw.

Runanira Amza wari umaze amezi arindwi aguzwe, yirukanywe na Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka kubera imyitwarire mibi.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu mukinnyi yandikiye FERWAFA (IGIHE ifitiye kopi), Runanira yishyuza Rayon Sports asaga miliyoni 18.4 Frw.

Ibaruwa yanditswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 igira iti “Nyakubahwa ukurikiye Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA, mbandikiye ngira ngo nibutse ibaruwa nabandikiye mbasaba kundenganura k’ubw’akarengane nagiriwe n’uwari umukoresha wanjye, Rayon Sports FC.”

Runanira uhagarariwe na Uwineza Neema nk’umunyamategeko, yakomeje avuga ko ibaruwa yanditse mbere ari iyo ku wa 11 Werurwe, yakiriwe na FERWAFA bukeye bwaho, tariki ya 12 Werurwe.

Yagiraga iti “Hari zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano yacu y’akazi [Rayon Sports] yirengagije ubwo yanyandikiraga ibaruwa yo ku wa 25 Gashyantare 2020.”

Uyu mukinnyi ukina mu mutima wa ba myugariro avuga ko Rayon Sports itubahirije ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 19 Kamena 2019.

Aganira na IGIHE, Runanira yavuze ko uburyo yahanwemo atabwemeye, byongeye akaba yarakaswe amafaranga menshi ubwo yari yasibye akazi.

Ati “Banyirukanye mu buryo budakurikije amategeko kuko, icya mbere ni bo bansezereye, icya kabiri bansezerera batanteguje, icya gatatu bampaye igihano kitari mu masezerano yanjye. Mu masezerano harimo ko umukinnyi wa Rayon Sports usibye imyitozo inshuro imwe bamukata ibihumbi 50 Frw. Njye nasibye iminsi ibiri, bankata ibihumbi 170 Frw.”

Runanira Amza yishyuza Rayon Sports 18 475 000 Frw arimo amafaranga y’amezi 40 yari asigaje gukora, umushahara w’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare, uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri, indishyi z’iseswa ry’amasezerano, igihembo cy’umwavoka n’ibindi.

Runanira Amza (iburyo) yashinje Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ayishyuza asaga miliyoni 18 Frw
Runanira yirukanwe muri Rayon Sports ayimazemo amezi arindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .