Runanira Amza yirukanywe muri Rayon Sports kubera ubusinzi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari myugariro wayo, Runanira Amza, kubera amakosa yakoze yanahagarikwa ntakore ibihano yahawe nk’uko yari yarabisabwe.

Mu kwezi gushize nibwo Runanira Amza yahagaritswe na Rayon Sports mu gihe cy’ukwezi kubera ubusinzi, ahabwa ibihano byo kujya akorera imyitozo mu ikipe y’abato itozwa na Kayiranga Baptiste.

Nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, ibihano uyu mukinnyi yahawe ntiyigeze abishyira mu bikorwa nk’uko yari yabisabwe, ahubwo yagiye asiba imyitozo kenshi yanga gukorera imyitozo mu ikipe y’abato.

Nyuma yo kwihanangirizwa, ariko Runanira Amza akanga kumvira ubuyobozi, iyi kipe yamaze gutangaza ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukiri muto.

Mu itangazo iyi kipe yashyize ku rubuga rwa Twitter, yagize iti “Rayon Sports yatandukanye mu buryo bwemewe na myugariro Runanira Amza kubera amakosa yo kutitabira akazi.”

Runanira Amza yari amaze hafi amezi umunani muri Rayon Sports, ni nyuma y’uko yayisinyiye muri Kamena umwaka ushize ku masezerano y’imyaka ine.

Runanira yakiniye La Jeunnesse, ayivamo mu 2015 ubwo yerekezaga muri Musanze FC, na yo ayikinira umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Marines FC yakiniye imyaka ibiri mbere yo kugurwa na Rayon Sports.

Runanira Amza (uri gusohoka mu modoka) yamaze kwirukanwa na Rayon Sports
Runanira (wakiniraga Marines FC) ahanganiye umupira na Bimenyimana Bonfils Caleb mu mwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .