00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rujugiro wa APR FC yambitse impeta umukunzi we (Amafoto)

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 4 May 2024 saa 10:53
Yasuwe :

Umukozi ushinzwe ibikoresho (kit manager) w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC, Munyaneza Jacques (Rujugiro) , kuri uyu wa Gatanu yatereye ivi anambika impeta umukunzi we Uwimana Dovine bemeranyije kuzabana ubuziraherezo.

Ni ibirori byabereye kuri Romelo Guest House, byitabirwa n’inshuti z’aba bombi ziganjemo benshi basanzwe mu muryango wa siporo barimo na Nkundamatch ufana Rayon Sports.

Rujugiro yatunguye umukunzi we mu birori by’isabukuru y’uyu muhuriga wa APR, azana impeta apfukama amusaba ko yazamubera umugore maze na we mu marira menshi atega akaboko ko abyemeye ari na ko yambikwa impeta.

Mu ijambo rye, Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro yashimiye abitabiriye uwo munsi ndetse anasezeranya umukunzi we Dovine ko azamukunda ubuziraherezo, ari na ko gutangaza ko mu minsi mike bazaba basohoye ubutumure bw’ubukwe bwabo.

Rujugiro na Dovine Uwimana bamaze imyaka itandatu bakundana, aho bagiye bakunda kugaragara kenshi bari kumwe ku bibuga by’umupira w’amaguru. Ni nyuma yo kumenyanira mu mashuri abanza muri Sainte Famille aho bombi bigaga.

Munyaneza Jacques amaze igihe kinini azwi mu ikipe ya APR FC, aho yatangiye ari umukunzi wayo usanzwe mbere yo kuyibera umufana w’akadasohoka. Yanabaye ‘kit manager’ w’amakipe y’igihugu y’ibyiciro byose mu mupira w’amaguru ndetse no muri APR FC kaba yaragiye yitabazwa kenshi.

Abavandimwe bari bitabiriye uyu munsi ufite icyo uvuze kuri aba bombi
Abarimo Gatete uheruka kuva kuri Gasogi United akerekeza muri Police nk'umufana, bari mu birori bya Rujugiro
Nkundamatch ufana Rayon Sports, na we yaje gushyigikira umufana mugenzi we
Rujugiro yapfukamye ati nyemerera tubane
Yamwambitse impeta y'urukundo rudashira
Indabo z'amaroza na zo zari zazanywe mu birori
Uwimana Dovine byamurenze ararira
Rujugiro yasabye umukunzi we kumubera umugore
Bakatanye cake y'ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .