Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo guhabwa inshingano cyabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yavuze ko guhitamo uyu mutoza katari akazi koroshye kuko ari benshi bari baragasabye.
Ati “Hashize igihe nta mutoza dufite. Twari dufite akazi katoroshye ko kumuhitamo kuko hari benshi babyifuza. Ubu yaje rero kandi turizera ko amahitamo twakoze ari meza.”
“Buri wese hano yasinyishijwe imyaka ibiri, kandi bigendanye n’amarushanwa dufite hari ibyo twavuganye bazageraho.”
Adel Amrouche yavuze ko agiye guha amahirwe abakinnyi bose bo mu Rwanda bagaragaza ko bafite impano, ku buryo umupira w’u Rwanda uva ku rwego rumwe ukagera ku rundi.
Ati “U Rwanda ndaruzi, nzi abakinnyi baho, nzi amakipe yaho nka APR ikina amarushanwa mpuzamahanga, hari icyo nduziho. Ikindi bagomba kumenya ni uko nzwiho kuba nazana umukinnyi wo mu Cyiciro cya Kabiri agakinira ikipe y’igihugu.”
“Buri wese azabona amahirwe kuko Ikipe y’Igihugu ni iy’Abanyarwanda bose.”
Uyu mugabo wanyuze mu makipe atandukanye, avuga ko kuba u Rwanda rwariyubatse rukazamura ibendera ryarwo mu ruhando mpuzamahanga, ariko bizagenda no ku mupira w’amaguru.
Ati “Nakunze u Rwanda kuko ari igihugu cyiyubatse, ndashimira Perezida Paul Kagame wabikoze. Cyabaye igihugu cy’igihangange muri Afurika, ndabizi neza dufatanyije twazamura umupira w’u Rwanda ukaba uwa mbere muri Afurika.”
“Nkunda gukorana n’abatoza bo mu gihugu ngiyemo kuko akenshi na kenshi ntabwo tuzanwa no kubaka abakinnyi gusa, ahubwo harimo no gusangiza abatoza tuhasanga ubumenyi.”
Amrouche yongeyeho ko azakorana neza na Eric Nshimiyimana baziranye kuva kera, ndetse na Dr. Carolin Braun bakoranye mu yandi makipe y’ibihugu.
Nshimiyimana uzajya ufasha uyu mugabo, yahawe akazi ko gutoza amakipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ndetse na 23, mu gihe Ikipe y’Igihugu y’Abagore izakurikiranwa na Cassa Mbungo Andre.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!