00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe igihe Shampiyona y’abagore muri ruhago izakinirwa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 13 Kamena 2021 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kingana n’umwaka urenga shampiyona y’abagore mu byiciro byombi isubitswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, iya 2021 izakinwa muri Nyakanga 2021.

Kuva mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa Werurwe, ibyiciro by’umupira w’amaguru mu bagore ntabwo birongera gukina nyamara basaza babo bo mu cyiciro cya mbere bo bagarutse mu kibuga.

Nyuma y’inama zitandukanye zagiye zihuza inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko uw’abagore, shampiyona y’abagore igiye gukinwa ariko mu buryo budasanzwe.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yandikiye abayobozi b’amakipe, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore izakitangira tariki ya 31 Nyakanga 2021.

Iyo baruwa bandikiwe iragira iti “Nshingiye ku myanzuro y’Inama yo ku wa 09/06/2021 yigaga ku isubukura rya shampiyona y’abagore icyiciro cya mbere n’icya kabiri umwaka wa 2021, nejejwe no kubandikira mbasaba ko mwakwandikisha amakipe mubereye abayobozi yifuza kwitabira shampiyona y’abagore umwaka wa 2021, iteganyijwe gutangira ku itariki ya 31/7/2021, mukanategura ibyangombwa by’abakinnyi.”

Nkuko bigaragara muri iyi baruwa, itariki ntarengwa yo gushyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa Ferwafa ibaruwa yo kwandikisha ikipe ni tariki ya 15 Kamena 2021 mu gihe ibyangombwa by’abakinnyi abayobozi b’amakipe bagomba kuba bamaze kubishyikiriza Ferwafa bitarenze tariki ya 14/7/2021.

Bimwe mu bisabwa ngo amakipe azakine iyi shampiyona

Iyi shampiyona izakinwa mu buryo busanzwe buri kipe itaha ariko hubahirizwa amabwiriza azaba yemejwe.

Amakipe azahabwa inkunga izayafasha ku bijyanye no kugera ku bibuga, amafunguro, ambulance n’ibindi. Mu gihe amabwiriza atemewe hagakurikizwa asanzwe, amakipe azahabwa inkunga izabarwa hagendewe kuri gahunda izaba yakozwe ya shampiyona.

Ku bijyanye n’ibipimo (Test Rapide) bya Covid-19 mu gihe cya shampiyona, Ferwafa niyo izabikurikirana ikazajya ipimisha abantu bose bakenerwa ku munsi w’umukino harimo abagize ikipe batarenze 30, abana batora imipira bane batari munsi y’imyaka 18 n’abashinzwe ubutabazi ku kibuga babiri.

Inkunga yari isanzwe ihabwa amakipe y’abagore ivuye muri FIFA Forward bazayihabwa nkuko bisanzwe mu byiciro bibiri, mbere ya shampiyona no hagati yayo.

Hemejwe ko amafaranga angana na miliyoni 3800,000 Frw kuri buri kipe y’inkunga ya FIFA Women Covid-19 Grant, azahabwa amakipe mu gihe shampiyona igiye gutangira akazayafasha gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu gihe ikipe ihawe amafaranga ariko ntiyitabire amarushanwa, izashyikirizwa Komisiyo y’amarushanwa n’iyi myitwarire kugira ngo ziyifatire ibyemezo.

Hemejwe ko imiterere shampiyona izakinwamo, ari uko amakipe yose uko ari icumi azakina imikino ibanza ‘Aller Simple’ hakaboneka atanu ya mbere azahura imikino ibanza n’iyo kwishyura, hakaboneka izatwara igikombe n’andi atanu asigaye agahura hakazaboneka abiri amanuka mu cyiciro cya kabiri. Ubu buryo bukazakoreshwa mu byiciro byombi.

Scandinavia WFC y’i Rubavu ni yo ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019 kuko iya 2019-2020 yo yabaye impfabusa. Bisobanuye ko iyi kipe ari nayo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League izakinirwa muri zone ibihugu biherereyemo.

Shampiyona y'abagore mu byiciro byombi izagaruka muri Nyakanga
Scandinavia WFC niyo ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .