Rugwiro Hervé yagizwe kapiteni wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kamena 2020 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati, Rugwiro Hervé, ni we wagizwe kapiteni wa Rayon Sports asimbuye Rutanga Eric uherutse kwerekeza muri Police FC.

Rugwiro amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo asezerewe na APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, bwagize buti “Rugwiro Hervé ni we kapiteni wacu mushya.”

Rugwiro yajyaga yambara igitambaro cy’abakapiteni muri APR FC ubwo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yabaga atakinnye.

Muri Rayon Sports, yasimbuye Rutanga Eric waguzwe na Police FC mu gihe na Irambona Eric wari kapiteni wa kabiri w’iyi kipe, na we yerekeje muri Kiyovu Sports.

Mugheni Kakule Fabrice wasezeye Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kubwirwa ko “ifite gahunda yo gukinisha abana bahembwa amafaranga make”, yari mu batekerezwagaho kuba kapiteni.

Rugwiro Hervé yagizwe kapiteni wa Rayon Sports
Rugwiro asanzwe akina inyuma mu mutima wa ba myugariro
Rugwiro Hervé mu myitozo ya Rayon Sports ku kibuga cya SKOL mu Nzove
Rugwiro Hervé yambaye igitambaro cy'ubukapiteni ari no muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .