Rudatsimburwa yavuze ku gihombo yatewe na Rayon Sports, amarozi mu mupira w’amaguru n’urugendo rwe muri muzika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Albert Rudatsimburwa, ni umwe mu bantu barambukiwe n’ibijyanye n’ishoramari, ndetse yarikoze mu ngeri zitandukanye. Niwe nyiri Contact FM na Contact TV, yigeze kugira akabari kabicaga bigacika muri Kigali kitwaga Abraxas, yashoye imari mu ruganda rwenga umuvinyo witwa "Isamaza" ndetse muri iyi minsi yerekeje amaso mu bijyanye n’ikawa.

Mu 2010 yashabikiye mu bijyanye na siporo, benshi bamugereranya na Roman Abramovich, Umurusiya waguze Chelsea, dore ko Rayon Sports yagiyemo yambara ubururu n’umweru kimwe n’iyi kipe y’i Londres cyangwa se na Silvio Berlusconi nawe icyo gihe wari ufite AC Milan ariko na none yarashoye mu itangazamakuru.

Byari ku nshuro ya mbere umuntu ku giti cye afashe intego yo gushora imari mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ku buryo ku ruhande rumwe kwari nko guhinga umushike utizeye neza ko uzeza.

Uyu mugabo yaganiriye na IGIHE, avuga ku buryo siporo yamuhombeye kurusha irindi shoramari ryose yakoze, ku byamutunguye birimo amarozi, ku rukundo rwa muzika kugeza ubwo yiga ibyo gutunganya indirimbo ndetse n’ishoramari rye mu itangazamakuru.

Ubwo uyu mugabo yagirwaga Umufatanyabikorwa wa Rayon Sports tariki ya 19 Ugushyingo 2010 ku masezerano y’imyaka irindwi, abenshi ntibari basanzwe bamuzi mu mupira w’amaguru.

Icyo gihe kuri Alpha Palace Hotel yabwiye aba-rayon amagambo abaryohera mu matwi, ko agiye kugarura iminsi y’ibyishimo muri iyi kipe y’ubururu n’umweru ikigaranzura Atraco na APR FC zari zihagaze neza muri iyo minsi.

Ibibazo by’amikoro byari byarabaye akarande muri iyi kipe nabyo yabijeje ko bigiye kuba amateka, ahera ku kuba ingengo y’imari y’ukwezi izava kuri miliyoni ecyenda z’amafaranga y’u Rwanda ikagera kuri miliyoni 12 Frw.

Muri ayo masezerano, Rudatsimburwa yemeye ko azafasha Rayon Sports gutera imbere, akagura abakinnyi bakomeye, ikipe ikongera gutwara ibikombe mu Rwanda ndetse ikaba ubukombe muri Afurika.

Rudatsimburwa kandi yari yaremeye ko azishyura imyenda yose Rayon Sports yari ibereyemo ibigo n’abantu batandukanye kandi akazajya ahemba abakinnyi n’abatoza ku gihe.

Yari yemeye ko mu mpera z’ayo azubaka stade y’ikipe ya Rayon Sport bwite, izajya yakiriraho andi makipe.

Ku ukubitiro Rudatsimburwa yatangiye agerageza kubahiriza amasezerano yagiranye n’Imena za Rayon Sports, agura abakinnyi ashaka n’abatoza ariko nyuma y’amezi atatu yatangiye kudohoka, umushahara utangira kubura, ikipe itangira gusubira inyuma.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yari ifite umufatanyabikorwa wagombaga kujya ayikemurira ibibazo by’amikoro, yakomeje kubaho mu buryo bwo gushakisha, ugasanga rimwe na rimwe abakinnyi barivumbura ko batahembwe ndetse bamwe bagatoroka, bakanajya gushaka amaramuko bakinira andi makipe mu bindi bihigu cyane muri Congo.

Rudatsimburwa agaruka ku bihe bye muri Rayon Sports, yavuze ko ajya gushora imari ye muri iyi kipe, yashakaga kuyifasha nk’ikipe yari ifite abafana benshi kugira ngo na we bizamworohere kwamamaza ibikorwa bitandukanye kuri Contact TV yateganyaga gushinga.

Ati “Icyo nashakaga ni ugufasha Siporo. Rayon Sports icyo gihe icyo narebaga, uretse ko ndi n’Umunye-Nyanza, icyo narebaga ni uko igira n’abafana benshi, ariko icyo gihe yari imeze nabi. Harimo no kubafasha no gutegura umuntu akamamaza ibintu bikabonwa na benshi kuko bashaka kubireba kuko ari Rayon Sports, APR cyangwa izindi.’’

Umuyobozi wa Contact FM, Albert Rudatsimburwa, wigeze no kuba Umufatanyabikorwa wa Rayon Sports

Yashoyemo amafaranga atagira ingano mu ikipe yari ifite ibibazo uruhuri

Rudatsimburwa yabwiye IGIHE ko atibuka amafaranga yashoye muri Rayon Sports, ariko ko “ateye agahinda” gusa ngo yishimira ko hari aho byakuye ikipe igakomeza kubaho.

Ati “Biteye agahinda, ariko ntabwo biteye agahinda nibura kuko icyo gihe ntabwo Rayon Sports yari imeze neza, nibura byabafashije gukomeza kubaho na nyuma haje abantu bansimbuye muri uwo mwanya kandi byarabafashije, nanjye biranshimisha ko byakomeje.”

Iyo umubajije ingano y’amafaranga yahombye kubera Rayon Sports, arayatsinda, ariko ku maso ukabona neza ko yashegeshwe n’igihombo.

Ati “Ntabwo nakuriye mu muco wo kumenya umubare w’amafaranga, ntabwo ari ibyanjye ibyo. Ntacyo nakubeshya.’’

Uyu mugabo avuga ko ubwo yageraga muri Rayon Sports mu 2010, nta kintu yari ifite uretse abafana gusa.

Iyi kipe ngo yari ifite ibibazo byinshi birimo kwishyura imishahara y’abatoza n’abakinnyi ndetse ugasanga hari n’abafite imyumvire y’uko babaho nk’abo muri Shampiyona y’Abongereza [icyo gihe yitwaga Barclays Premier League].

Ati “Nta kintu bari bafite, uretse ko bari bafite abafana. Bari bakeneye guhemba abakozi, abakinnyi no gushaka abatoza. Ariko abantu nabo babirimo, bariyicira ubuzima, ibyifuzo bari bafite ntabwo bingana n’ibyo babamo mu kuri. Bahita bibaza ko turi nko muri Barclays League cyangwa iki.”

Rudatsimburwa yavuze ko ko mu bikorwa byose amaze gukora, icyamuhombeje cyane ari siporo ariko ko atabyicuza ndetse ntawe yagira inama yo kubikora ku giti cye.

Ati “Ariko sinicuza. Narabikoze, byanyeretse ko tutarahagera. Ntabwo nagira umuntu inama ngo abikore ku giti cye. Itangazamakuru n’aho bimpombesha ku ifaranga ariko navuga ko ari ikintu tugomba gukora […] Ntabwo nshobora kugaruka muri Siporo. Nasubira mu bacuranzi n’abahanzi ba filimi n’ibintu nk’ibyo.’’

Yatunguwe no gusanga amarozi mu mupira w’amaguru yarahawe icyicaro

Hari benshi bibaza niba koko kuraguza cyangwa kwizerera mu muco w’amarozi bibaho mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko bamwe muri bo bavuga ko nubwo byaba bikorwa, nta mumaro wabyo.

Ibi bikorwa bivugwa mu makipe menshi arimo na Rayon Sports. Rudatsimburwa avuga ko ari kimwe mu byamugoye ubwo yari ayirimo kuko yasanze ari umuco wafashe.

Rudatsimburwa yavuze uburyo hari abatoza n’abakinnyi basabaga amafaranga yo kujya kuraguza ndetse bakabishyigikirwamo n’abandi bantu bakomeye bo muri iyi kipe ku buryo usanga byari byarabaye umuco.
Ati "Abatoza barazaga bakakubwira ko hari ibyo bakeneye nk’umushahara wabo, hakaba nk’ayandi bakeneye ngo bajye kuraguza, urumva? Ubu se ibyo mu icungamutungo wabisobanura ute? Ibyo ntabwo nari kubishobora rwose.’’

Rudatsimburwa avuga ko byari bigoranye ko yakwanga gutanga aya mafaranga kuko wasangaga na bamwe mu bafana ba Rayon Sports babishyigikiye kandi ubona ko ari ubuzima bari basanzwe babayeho.

Ati "Igitutu cyavaga mu ba-Rayon ubwabo kuko nabo barabyemeraga. Icyo gihe n’amafaranga nabaga mfite ntabwo yabaga ahagije, nta na rimwe. Ukumva ukoze ibi ubagejeje hano ariko bagahita bashaka n’ibindi bituma binakuvuna."

"Nibwo buzima bari babayeho, ni ko kamenyero bari bafite. Ntabwo nabibonaga nk’ikintu kibi, ni kuriya babibonaga. Washoboraga kubaha, bakabaza n’ibindi, ariko umusaruro wo na bwo ari wa wundi.’’

Yavuze ko hari igihe abakinnyi b’iyi kipe babashakiraga abantu babumvisha ko ibyo kuraguza ntacyo bibafasha mu musaruro babona mu kibuga, ko ahubwo bakwiye gushyira imbaraga mu kwitoza no kugira imirire ijyanye n’umukino, bakora, ariko ugasanga ntibabyumva.

Ati “Ariko na none ntabwo ari byo, bagomba gushaka uko babaho neza nk’abakinnyi babigize umwuga, imyitozo, imirire myiza ijyanye na Siporo bakora, ibintu nk’ibyo. Wazanaga n’umuntu ubibasobanurira mu buryo bwa Siyansi, ukumva batangiye kumurwanya. Wenda hari abatari bubone inyungu bari basanzwe babona bakoresheje inzira zindi. Ibyo ni bimwe mu byabaye.’’

Icyatumye ava muri Rayon Sports

Gutinda gutangira kwa Contact TV biri mu byatumye Rudatsimburwa adakomeza kuba Umufatanyabikorwa wa Rayon Sports nyuma y’umwaka umwe gusa n’amezi abiri.

Avuga ko atari gukomeza gushora amafaranga menshi muri iyi kipe kandi nta buryo bugaragara yabonaga bwo kuba yayagaruzamo.

Ati “Rayon Sports nashakaga kuyifata nk’urugero, nari nzi ko Televiziyo yari igiye guhita itangira, ariko icyo gihe dutangira na Rayon Sports byamaze igihe kirekire ku buryo nta bwenge bwaba burimo mu gukomeza gushora imari mu kintu kitayagarura.’’

Iyo Kigali Arena ibonekera igihe yari kujya muri Basketball

Rudatsimburwa avuga ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukirimo ibintu byinshi bidasobanutse bitatuma ugera ku rwego rwo gucuruza ku buryo watunga abantu.

Yakomeje avuga kuri ubu ibintu biri kumera neza kuko hari ibikorwaremezo byinshi biri kubakwa, aho kuri we iyo Kigali Arena iboneka muri kiriya gihe yagiye muri Rayon Sports, yari kuba yarashoye amafaranga muri Basketball.

Ati “Iyo tugira Kigali Arena icyo gihe nari kuba narashoye muri Basketball. Navuga ko umupira w’amaguru haracyarimo ibintu byinshi bidasobanutse. Na Bralirwa yafashe Shampiyona, njye nari narafashe ikipe imwe mu zikomeye mu Rwanda, na Azam TV iza inyuma. Igitekerezo ni kimwe, kubera ko abantu babikunze, hari icyo wakuramo, ariko icyo gihe twari tutaragera kuri urwo rwego.’’

Rudatsimburwa yakoze ubushabitsi mu bintu binyuranye, ariko yemeza ko Siporo ariyo yamuhombeje kurusha ibindi

Amasomo yakuye muri Siporo mu gihe yayimazemo

Rudatsimburwa yavuze ko mu gihe yabaye muri Siporo yasanze Abanyarwanda bakiri kure yo kugera ku rwego rwo kuba umuntu yagira ikipe ku giti cye.

Ati “Navuga ko amasomo nakuyemo, ni uko tukiri kure yo kugera ku rwego rundi kuko ntabwo ushobora gutekereza kugira ikipe.’’

Rudatsimburwa yagiriye inama abafite Siporo mu nshingano zabo kwita ku mpano z’abakiri bato, abana bagatangira gukurikiranwa hakiri kare kugira ngo bitere bamwe kugira icyizere cy’uko hari icyerekezo cy’impano zabo.

Urugendo rwe muri muzika

Rudatsimburwa avuga ko ubwo yigaga muri Kaminuza, afite imyaka 19 aribwo yatangiye gukora umuziki hamwe n’abandi banyeshuri biganaga, bashinga itsinda bise “7 Roots” ndetse icyo gihe hari hagezweho Bob Marley.

Ati “Icyo gihe ntabwo twabikoraga ngo tube aba-Star [ibyamamare] kuko ntabwo iby’abasitari byabagaho, byari ukubera umuziki.’’

Yakomeje avuga ko icyari kimuraje ishinga atari ukwamamara ahubwo yashakaga gusobanukirwa uburyo abantu babona inyungu mu muziki ndetse n’imikorere y’abatunganya indirimbo n’uburenganzira bw’abahanzi.

Ati “Natahutse mu 1994 narahisemo kuba umu-Producer [utunganya indirimbo]. I Burayi imyaka nahamaze nari mu bijyanye no gutunganya indirimbo, ni ukuvuga kumenya uko za studio zikora, uko ukorana n’abacuranzi, uko ukorana n’abahanzi […] n’uko nabo bakuramo akantu.”

Ubwo yagarukaga mu Rwanda, ngo yasanze umuziki uri gutera imbere, ariko habura itangazamakuru rishobora kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi n’abaririmbyi maze akora ubuvugizi kugira ngo haboneke Radio ishobora kuzamura umuziki w’Abanyarwanda.

Ati “Nabwiye bagenzi banjye hagati yacu, nti ko ubu dufite amaradiyo, tukaba dufite abantu bafite impano b’abahanzi, tureke gukomeza kuvuza iby’abandi gusa ahubwo dutangire dushyiremo n’abacu. Icyo gihe abari bashyushye ni ba Chameleone muri Uganda, ariko mu mwaka umwe byahise bizamuka, u Rwanda rugira aba-Star.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza