Bamwe mu baturage baganiriye na Televiziyo y’u Rwanda bayitangarije ko kuva amatara yakurwa muri iyi stade batarongera kubona uburyohe bwa ruhago nka mbere, mu gihe abacuruzi batandukanye bo badatinya kugaragaza ko byabahombeje.
Nirere Jean Paul yavuze ko ibyabaye kuri iyi stade bihabanye na gahunda ya leta yo kurinda ibyagezweho.
Ati “Perezida Kagame aduha iyi stade yari mpuzamahanga dukiniraho na n’ijoro. Batwigisha ko dukwiye gusigasira ibyagezweho ariko bagafata stade imwe bakayisenyera mu yindi?”
Kirenga Alexis we avuga ko kutabasha kwakira imikino yo mu ijoro hari igihombo byateje abaturage.
Ati “Haramutse hari amatara hari abantu bagakwiye kuba baza, amafaranga avuye ku kibuga akaboneka ariko ubwo urumva ingaruka ntabwo zabura.”
Issa Habib ukinira muri stade we yavuze ko atari amatara gusa ahubwo ko n’icyangiritse muri iyi stade kugisimbuza aba ari ingorabahizi.
Ati “Buri kantu kangiritse kuri iyi stade biragorana ngo bagasane rero turasaba akarere ko bakosora ibyo bintu kugira ngo babungabunge ibikorwa bya siporo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ikibazo bakizi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire cyatanze isoko ry’amatara yagombaga gusimbura ayajyanywe i Huye.
Ati “Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, cyatubwiye ko cyatanze isoko ryo kuzana amatara mashya kuko andi aho yagiye ntabwo bayakuraho ari gukora. Gufata neza ibikorwaremezo ni inshango za buri wese by’umwihariko akarere kuko iyi stade iri mu nshingano zacu.”
Stade Umuganda yubatswe n’abaturage mu 1982. Yavuguruwe bwa mbere mu 2011 ubwo yiteguraga kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 11.
Yongeye kuvugururwa mu 2015 yitegura kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu Gihugu (CHAN) yabaye mu 2016 ari nabwo yashyirwagamo aya matara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!