Rubanguka yabaye umukinnyi wa gatatu ukina hanze ugeze mu Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Rubanguka Steve ukina hagati mu kibuga muri AE Karaiskakis Artas yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bugereki, yamaze gutangira imyitozo mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cap-Vert mu minsi iri imbere.

U Rwanda ruzakina na Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa gatatu n’uw’umunsi wa kane yo mu itsinda F yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Rubanguka uheruka guhindura ikipe, akava muri K.Rupel Boom FC yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi, akajya muri AE Karaiskakis Artas yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bugereki, yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu.

Nyuma yo kuva mu kato ku Cyumweru, uyu musore w’imyaka 23 yasanze bagenzi be mu mwiherero ndetse yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Mbere mu gitondo i Nyamata mu Bugesera.

Rubanguka Steve yabaye umukinnyi wa gatatu ukina hanze ugeze mu ikipe y’Igihugu, nyuma ya Rwatubyaye Abdul ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu musore wavuye mu Rwanda afite imyaka umunani, ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ dore ko yaherukaga kwitabazwa mu 2018 ubwo u Rwanda rwakinaga na Centrafrique, ariko ntabwo yabonye amahirwe yo kujya mu kibuga kuko yari ku ntebe y’abasimbura.

Ikipe y’Igihugu yatangiye kwitegura tariki ya 9 Ukwakira na bamwe mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu, ikomeje imyitozo nubwo yari yafashe ikiruhuko hagati ya tariki ya 19 n’iya 25 Ukwakira 2020.

Kuri ubu, umutoza Mashami Vincent ari gukorana n’abakinnyi 19 batarimo barindwi bakina hanze n’abandi 10 bakina muri APR FC, bitabira ubutumire kuri uyu wa Mbere nyuma yo gupimwa COVID-19.

Nirisarike Salomon wanduye COVID-19, aho ari mu ikipe ye ya FC Pyunik muri Arménie, ntabwo azitabazwa ku mikino izaba mu byumweru bibiri imbere mu gihe kugeza ubu bitaramenyekana niba Kevin Monnet-Paquet ashobora gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere.

Muhire Kevin ukinira El Gaish yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri na we ategerejwe mu Amavubi ku wa Kabiri.

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.

Rubanguka Steve ukina mu Bugereki, yamaze kugera mu mwiherero w'Amavubi
Rubanguka Steve (ubanza iburyo) ubwo u Rwanda rwakinaga na Centrafrique mu 2018 i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .