Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Col (Rtd) Richard Karasira yabwiwe uyu mwanzuro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Uyu muyobozi akuwe mu nshingano akurikiye uwari Team Manager w’iyi kipe, Eric Ntazinda ndetse n’uwari ushinzwe umutungo, Kalisa Georgine bose basezerewe muri iyi kipe nyuma yo guterwa mpaga ku mukino w’umunsi wa munani bahuyemo na Gorilla FC.
APR FC imaze iminsi ikora impinduka mu buyobozi, aho iheruka kuzana Lt Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.
Col (Rtd) Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023, asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!