Erdoğan yabivuze agereranya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ku Cyumweru, ubwo yari yitabiriye ibikorwa by’urubyiruko mu ntara ya Erzurum.
Ati “Gushyira mu kibuga umukinnyi nka Ronaldo habura iminota 30 ngo umukino urangire byangije intekerezo ze binatwara imbaraga ze.”
Yakomeje agira ati “Ronaldo ni umuntu ushyigikira Palestine.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 yasimbuye mu gice cya kabiri cy’umukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi ubwo Portugal yatsindwaga na Maroc igitego 1-0.
Ronaldo wakiniye Manchester United na Real Madrid, yabanje kandi ku ntebe ubwo Portugal yakinaga n’u Busuwisi muri 1/8, naho ajya mu kibuga asimbuye.
Gutsindwa na Maroc byatumye Ronaldo, umukinnyi rukumbi watsinze igitego mu Bikombe by’Isi bitanu bitandukanye, asezererwa mu irushanwa rishobora kuzaba irya nyuma kuri we.
Ronaldo ntiyigeze agira icyo avuga mu ruhame ku bijyanye n’amakimbirane aba hagati ya Israël na Palestine nubwo hari amakuru atari yo n’amafoto yahinduwe ashyirwa kuri ‘internet’.
Inkuru yakwirakwiye ko Ronaldo yatanze inkunga ya miliyoni 1,59$ ku Banya-Palestine nyuma yo guteza cyamunara urukweto rwe rwa Zahabu, yanyomojwe na sosiyete ireberera inyungu z’uyu mukinnyi mu 2019.
Ifoto ya Ronaldo afashe ikirango kivuga ngo “Nifatanyije n’Abanya-Palestine” mu Cyesipanyolo, yasangijwe cyane kuri ‘internet’, ariko hari hahinduwe ivuga ko yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’umutingito wo muri Espagne mu 2011.
Ronaldo yafotowe kandi afite furari ya Palestine ku bitugu bye, ariko yagaragazaga Ishyirahamwe rya Ruhago muri Palestine. Uyu mukinnyi wakiniye Real Madrid na Manchester United yari ahagaze iruhande rw’umuyobozi w’iryo shyirahamwe, Jibril Rajoub.
Ronaldo yahuye kandi n’abaminisitiri benshi bo muri Israël ndetse yigeze gufotorwa aha umwambaro we uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Israël, Israel Katz.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!