Ibi ni bimwe mu byo uyu rutahizamu wa Al-Nassr yagarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru Amigos de Edu, bavuga ku hahise h’uyu mukinnyi bamwe bafata nk’uwa mbere ku Isi.
Ronaldo yumvikanye avuga ko Shampiyona ya Arabie Saoudite ikomeye ndetse inaruta iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Abantu bavuga badashyizemo ubwenge kandi bibaho, iyo abantu batazi ibyo bavuga akenshi baravuga cyane. Hari abavuga Shampiyona ya Arabie Saoudite nk’aho irutwa n’iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abavuga ibyo ntabwo baba bazi ibyo bakora. Ndabareka kuko abakina hano ni bo babizi.”
Muri iki kiganiro kandi Ronaldo yasabwe kugaragaza uko abona Real Madrid yahozemo.
Yavuze ko ari ikipe ikomeye ariko ikwiriye guhindura uburyo ikinishamo rutahizamu wayo Kylian Mbappé.
Yagize ati “Real Madrid ni ahantu nakunze cyane kandi ndacyahafite ku mutima. Nahagiriye byiza byinshi mpasiga n’amateka. Gusa ntabwo bari kubyaza umusaruro rutahizamu Kylian Mbappé, ntabwo azi gukina nka rutahizamu nimero icyenda.”
“Wenda njye byarashobokaga ko rimwe na rimwe nabikina, ariko Kylian Mbappé ntabwo abizi na gato. Iyo mba nkihari nari kuzabimwigisha ariko ntibyakunze. Simbivugira ko ari inshuti yanjye cyangwa umwana wakuze amfata nk’icyitegererezo cye, ahubwo nkurikirana imikino kenshi mbona hari ibikwiriye gukorwa.”
Cristiano Ronaldo uzuzuza imyaka 40, tariki 5 Gashyantare, yageze kuri byinshi mu mupira w’amaguru, aho yatwaye Ballon d’Or inshuro eshanu, aba Umukinnyi mwiza wa FIFA ku Isi inshuro eshanu, ndetse aba n’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka i Burayi inshuro enye n’ibindi byinshi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!