Ronaldo aganira n’ikinyamakuru Globo Esporte cyo mu gihugu cye, yakibwiye ko hari byinshi bituma yifuza uyu mwanya, ahanini bitewe n’igikundiro cy’Ikipe y’Igihugu.
Ati “Mfite impamvu ibihumbi zinsunikira kuba umukandida ku mwanya wa perezida muri CBF. Ndashaka kongera kugarura igitinyiro n’icyubahiro Ikipe y’Igihugu ya Brésil (Seleção) yahoranye na n’ubu kidakwiye undi uwo ari we wese.”
Uyu mugabo w’imyaka 48, yifuza kuzasimbura Ednaldo Rodrigues uzarangiza amasezerano mu 2026.
Ronaldo yanyuze mu makipe akomeye arimo FC Barcelona na Real Madrid zo muri Espagne, Inter Milan na AC Milan zo mu Butaliyani, PSV Eindhoven yo mu Buholandi n’izindi.
Kugeza ubu yari afite imigabane muri Real Valladolid yo muri Espagne, akaba yaramaze kumvikana n’abazayigura kugira ngo itazamubangamira igihe azaba yiyamamaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!