Ronaldinho ashobora gufungurwa mu mpera z’uku kwezi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Ronaldinho, ashobora kurekurwa nyuma yo kumara hafi amezi atanu afunzwe, aho byitezwe ko ku wa 24 Kanama umucamanza azasuzuma ingurane y’igifungo yatanzwe.

Ronaldinho w’imyaka 40, yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo FC Barcelone na AC Milan zo ku mugabane w’u Burayi.

Mu minsi ishize uyu mugabo yamaze iminsi 32 muri gereza yo muri Paraguay, nyuma yo gutabwa muri yombi ashaka kwinjira mu icyo gihugu afite pasiporo y’impimbano, muri Werurwe.

Nyuma yo kurekurwa akava muri gereza muri Mata, Ronaldinho na mukuru we Roberto de Assis bashinjwa icyaha kimwe, bagumye muri hoteli y’inyenyeri enye iri mu murwa mukuru wa Asunción, aho bafungishijwe ijisho mu gihe bategereje urubanza.

Ronaldinho na mukuru we bari basabiwe kuba bafunzwe mu gihe cy’amezi atandatu, ariko bivugwa ko bishyuye ingurane y’ibihumbi 800$ kuri buri umwe kugira ngo bajye muri hoteli. Baramutse bahamwe n’icyaha bashobora gukatirwa imyaka itanu.

Ku wa Mbere, umucamanza ushinzwe ikirego cy’aba bavandimwe bombi, Gustavo Amarilla, yashyizeho itariki yo gusuzuma ingingo zijyanye n’ibyemeranyijwe.

Bivugwa ko muri ubu bwumvikane, Ronaldinho azaba yemerewe kuva muri Brésil igihe icyo aricyo cyose nubwo agomba kumenyesha abayobozi bo muri Paraguay igihe azamara hanze.

Roberto we ntabwo azaba yemerewe kuva muri Brésil mu gihe cy’imyaka ibiri. Aba bavandimwe bombi bagomba kandi kujya bitaba urukiko muri Brésil buri mezi atatu mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umucamanza Gustavo Amarilla yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Espagne (EFE) ko nubwo aba bavandimwe bakoresheje pasiporo z’impimbano, “nta kigaragaza ko babibigezemo uruhare ngo ziboneke.”

Abanya-Brésil ntibakenera pasiporo kugira ngo berekeze muri Paraguay.

Ubwo yari mu rubanza, Ronaldinho yavuze ko pasiporo bazihawe n’umucuruzi w’Umunya-Brésil, Wilmondes Sousa Liria, na we wafunzwe.

Ronaldinho na mukuru we, bashobora gufungurwa mu mpera z'uku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .