00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rodri na Aitana begukanye Ballon d’Or: Uko ibirori byo guhemba abakinnyi beza byagenze (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 October 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Umukinnyi wo hagati wa Manchester City n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Rodrigo Hernández Cascante, yegukanye Ballon d’Or ya 2024 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka, iba iya mbere atwaye.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, ni bwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangiwe ibihembo byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 ku Isi, bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.

Rodri w’imyaka 28, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi abifashijwemo n’umwaka mwiza yagiranye na Manchester City mu mwaka ushize w’imikino.

Ni igihembo yashyikirijwe na George Weah wacyegukanye mu 1995, akaba nyuma yo kuba umunyabigwi mu mupira w’amaguru yarabaye umunyapolitiki mwiza akanayobora Liberia.

Rodri yafatanyije na Man City gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, aho yagize uruhare mu bitego 17, begukana UEFA Super Cup ndetse mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne atwara Euro 2024.

Uyu mukinnyi yabaye Umunya-Espagne wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma y’uwitwa Luis Suárez wabikoze mu 1960. Abakinnyi bo muri iki gihugu babikoze ariko ntibatware iki gikombe barimo Raúl González, Xavi, Iniesta, Fernando Torres n’abandi.

Rodri wifuje kuba yahagarika umupira w’amaguru igihe yari akiri mu myaka yo hasi gusa umuryango we ukamuba hafi, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma agera ku nzozi ze.

Ati "Mfite benshi bo gushimira harimo UEFA, France Football, umuryango, abo dukinana n’abakunzi banjye, abantoye n’abandi bose. Nkiri umwanya nagiraga inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru. Ndashimira Manchester City kuko iyo bataba bo ntabwo mba ndi aha."

Yongeye kandi guha amahirwe Lamine Yamal amwereka ko na we yagera ku rwego rwo hejuru ati "Lamine Yamal azatwara Ballon d’Or vuba, ndabyizeye. Komeza ukore cyane, ukomerezeho, uzagerayo."

Mu bakinnyi Rodri yahigitse harimo Vinícius Jr na Jude Bellingham bamenye ko batari bwegukane iki gihembo bagahita bahitamo kutirirwa bajya mu Bufaransa muri ibi birori.

Karl-Heinz Rummenigge yatanze ubuhamya bwa Franz Beckenbauer uherutse kwitaba Imana, ndetse aha n’umugore we Heidi Beckenbauer, igihembo cy’ibigwi by’umugabo we.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Uyu mwanya yawuhigitseho bagenzi bakinana aribo Caroline Graham Hansen na Salma Paralluelo.

Rutahizamu wa Bayern Munich, Harry Kane n’uwa Real Madrid, Kylian Mbappé bahembwe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi. Aba bombi binjije 52.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ’Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.

Jenni Hermoso ukinira Tigres Femenil yo muri Mexique yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by’ubumuntu akora mu gufasha abatishoboye.

Umunyezamu wa Aston Villa n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano ‘Dibu’ Martínez, yongeye kwegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Carlo Ancelotti wa Real Madrid mu bagabo ndetse na Emma Hayes utoza Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bagore. Ni igihembo cyatanzwe na Hristo Stoichkov wegukanye Ballon d’Or mu 1994.

Real Madrid yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo yatsindiye iki gihembe nubwo itigeze igaragara, mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.

Ibirori byo gutanga Ballon d’Or byayobowe n’Umunya- Côte d’Ivoire Didier Drogba afatanyije n’Umunyamakuru Sandy Héribert.

Aitana na Rodri ni bo bakinnyi ba mbere kugeza ubu nyuma yo kwegukana Ballon d'Or 2024
Rodri yashimiwe na bagenzi be ubwo yari amaze guhabwa Ballon d'Or
Rodri yanyuzwe n'igihembo yegukanye
Ballon d'Or 2024 yegukanywe na Rodri, aba Umunya-Espagne wa kabiri uyitwaye
Rodri yashimiye buri wese wamufashije kwegukana Ballon d'Or
Rodri ni umwe mu bakinnyi beza Manchester City ifite
Rodri yavuze ko yageze kuri byose abikesha abakinnyi bagenzi be
Rodri yari yifitiye icyizere cyo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi
Rodri yari yiteguye gutwara igihembo
Ubwo Rodri yari ageze aho afatira igihembo
Uko Didier Drogba yaserutse mu birori byo gutanga Ballon d'Or
Rodri yashimiwe na bagenzi be ubwo yari amaze guhabwa Ballon d'Or
George Weah aramukanya na Didier Drogba mbere yo gutanga Ballon d'Or
Ubwo Aitana Bonmatí yari agiye gufata igihembo cye
Aitana Bonmatí yegukanye Ballon d'Or ya kabiri yikurikiranya
Umukinnyi wa filime Natalie Portman ni we wahaye igihembo Aitana Bonmatí
Natalie Portman na Aitana Bonmatí bafata ifoto y'urwibutso
Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ni we mukinnyi mwiza w'umwaka mu bagore
Ubwo Jennifer Hermoso yakiraga igihembo cye cy'ibikorwa byiza hanze y'ikibuga
Jennifer Hermoso watwaye igihembo cy'umu-sportif wakoze ibikorwa by'indashyikirwa
Ademola Lookman ukinira Atalanta na Nigeria yari yitabiriye ibirori
Umugore wa Franz Beckenbauer yahawe igihembo na Karl-Heinz Rummenigge
Hatanzwe igihembo cyagenewe Franz Beckenbauer witabye Imana
FC Barcelone y'Abagore yabaye ikipe y'umwaka
Harry Kane yashimiy bagenzi be batumye yegukana igihembo
Harry Kane yishimiye kwegukana igikombe cya rutahizamu mwiza
Abanyamupira w'amaguru bari bitabiriye ibirori
Ubwo Lamine Yamal yari amaze kwegukana igihembo cye
Sandy Héribert na Didier Drogba ni bo bayoboye ibirori
Lamine Yamal ni we mukinnyi muto w'umwaka
Luis Figo ari mu banyabigwi bitabiriye ibi birori
Abakinnyi ba FC Barcelone bitabiriye ibihembo
Muri Théâtre du Châtelet hari hateguye
Ballon d'Or yarimo itangwa ku nshuro 68
I Paris muri Théâtre du Châtelet hari harimbishijwe
Lamine Yamal yegukanye igihembo cy'umukinnyi muto
Darren Jason Watkins Jr. uzwi nka IShowSpeed yari muri ibi birori
Rodri yagize umwaka mwiza w'imikino wa 2023/24
Rodri yitwaye neza mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .