Robertinho yirukanywe na Gor Mahia nyuma y’amezi abiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wigeze gutoza Rayon Sports, yatandukanye na Gor Mahia yo muri Kenya nyuma y’amezi abiri gusa ahawe akazi.

Robertinho yatangajwe nk’umutoza mushya wa Gor Mahia ku wa 10 Ukwakira 2020, asimbuye Umwongereza Steven Polack wari umaze gusezera ku kazi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Goal, uyu mugabo watoje amakipe arimo Rayon Sports, yamaze gusubira iwabo muri Brésil kuko ibyangombwa afite bitamwemerera gutoza muri Kenya.

Umunyamabanga Mukuru wa Gor Mahia, Sam Ochala, yemeje aya makuru, ko Robertinho yasubiye iwabo.

Ati “Umutoza yagiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubu turi gushaka umusimbura kuko nta mpamvu yo kugira umutoza udafite ibyangombwa. Tugomba gucunga neza amafaranga ya Gor Mahia, nta mpamvu yo kugira umutoza w’umunyamahanga utari ku rwego. Twaramubwiye ngo agende, nabona ibyangombwa azagaruke, ariko ubu turi kugerageza guha akazi Sammy ‘Pamzo’ Omollo kugeza bikemutse.”

Omollo wafashije Gor Mahia gusezerera APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ashobora gukomezanya n’iyi kipe mu gihe impande zombi zakumvikana.

Robertinho w’imyaka 60, watangiye gutoza mu 2002, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu yongerewe mu Ukuboza 2019.

Yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana Shampiyona y’umwaka wa 2018/19.

Muri Nyakanga 2019, Robertinho yongeye gutoza Rayon Sports ariko atandukana nayo nyuma y’ibyumweru bitatu gusa kubera kutubahiriza ibyo yayisabaga.

Gor Mahia iri kwitegura guhura na CR Belouizdad yo muri Algeria mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 22 n’iya 23 Ukuboza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2021.

Robertinho yatandukanye na Gor Mahia nyuma y'amezi abiri gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .