00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robertinho utoza Rayon Sports arifuza Milton Kalisa wananiye APR FC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 August 2024 saa 05:54
Yasuwe :

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, yasabye ikipe atoza ko yamugurira umukinnyi w’Umugande Milton Kalisa usanzwe akinira ikipe ya Vipers yahoze atoza.

Milton Kalisa ukina asatira anyura ku ruhande rw’iburyo, yifujwe na APR FC mu mwaka wa shampiyona ushize ubwo yari itangiye kugura abanyamahanga, gusa birangira itamubonye nyuma yo gusabwa amafaranga y’umurengera iyi kipe itari ifite kuri ubwo.

Aha ariko, Amakuru IGIHE ifite ni uko ubwo Robertinho yageraga muri Rayon Sports yahise abasaba kugura uyu mugande kuko ari we abona washobora gutuma iyi kipe ijya ku rwego rwo guhangana na mukeba APR FC, aherutse gutangaza ko hari urwego yagezeho.

Avuga ku guhangana n’iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona Robertinho yagize ati “Ntabwo byoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane, tugomba kugura abakinnyi rimwe bashobora guhenda, ni ko kuri kuri twe.”

"Mfitanye gahunda na Perezida […] Tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya y’ingenzi dukeneye [ho abakinnyi] kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo dutsinde ‘derbie’ [ya APR], kugira ngo dukine Champions League.”

Kugeza ubu, Rayon Sports ntabwo irafata umwanzuro wo kuba yagura cyangwa yareka Milton Kalisa gusa mu bakinnyi bashya yari yaguze amakuru avuga ko kugeza ubu Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou atari yemeza abatoza ari na yo mpamvu ishobora gusubira ku isoko.

Mu bandi bakinnyi bashya iyi kipe ifite yerekanye kuri Rayon Sports Day, barimo Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.

Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wahawe amasezerano y’imyaka itatu, ndetse akaba amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino ine ya gicuti, ni umwe muri batandatu bakiri bato iyi kipe iteganya kuzifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Abandi iyi kipe yerekanye ni myugariro w’Umunya- Sénégal, Youssou Diagne wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc na mugenzi we utaha izamu, Fall Ngagne wakiniraga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque.

Robertinho yasabye Rayon Sports kumugurira Milton Kalisa.
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports.
Milton Kalisa wifuzwa na Rayon Sports, yananiranywe na APR FC umwaka ushize.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .