Gikundiro imaze kunganya imikino ibiri ya shampiyona, irimo uw’Amagaju FC na Marines FC kandi ubundi ari amakipe yo gukuraho amanota ku ikipe yifuza igikombe.
Aha, niho benshi mu bakunzi ba Gikundiro bagaragaza ko ikipe yabo yatangiye nabi ndetse bakagaragaza impugenge ko aya manota bashobora kuzayicuza.
Icyakora, Umutoza Robertinho ntabwo yemeranya n’abavuga ko iyi kipe yatangiye nabi.
Ati “Tumeze neza nubwo tutaratsinda muri Shampiyona ariko twitwaye neza mu mikino ya gicuti. Twabashije gutsindira Mukura iwayo kandi yuzuye, twatsinze ikipe ikina CAF Confederations Cup, twanatsinze andi ibitego birenze bitatu.”
Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wishiraniro izasuramo Gasogi United ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024 saa 19:00 kuri Stade Amahoro.
Ni umukino uyu mutoza avuga ko biteguye neza kandi bazacyura amanota atatu ya mbere muri Shampiyona.
Rayon Sports iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2019 nabwo baheshejwe n’uyu Munya-Brésil. Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota abiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!