Amakuru IGIHE ifite ni uko Robertinho yasabye uruhushya ikipe rwo kujya mu biruhuko no kwivuza, agenda tariki ya 26 Ukuboza 2024.
Nyuma yo kugenda havuzwe ko ashobora kutagaruka mu ikipe, ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko ari uburwayi bwatumye atinda.
Ati “Yohereje ubutumwa buvuga ko bagiye kumubaga ijisho kuko bitagenze neza bituma atabona uko agaruka. Ariko nkurikije uko tubanye na Robertinho n’uko dukorana, nibaza ko atatubeshya.”
Rayon Sports yoherereje itike Robertinho yo kuba yagaruka mu Rwanda tariki ya 2 Mutarama 2025, ariko ntabwo azatoza umukino uzahuza Gikundiro na Police FC mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Iyi kipe izaba ifitwe n’Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanane Sellami, uzayifasha guhangana n’iyi kipe ikomeye kugira ngo ishimangire umwanya wa mbere wa iriho kugeza ubu n’amanota 33.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!