Robertinho yabivuze nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wa gicuti, uwa mbere yatoje nyuma yo gusubira muri iyi kipe yaherukagamo mu 2019, umwaka yayiheshejemo Igikombe cya Shampiyona.
Uyu Munya-Brésil yavuze ko yishimiye uko ikipe yose yakinnye, ashimangira ko intego y’uyu mukino yari ukubaka ikipe kugira ngo irusheho kumenyerana.
Abajijwe niba mu mpinduka yakoze, yamaze kubona abakinnyi 11 ashobora gukinisha kuri Azam FC bazahura ku wa Gatandatu, uyu mutoza yavuze ko hari abakinnyi akeneye barimo abataha izamu ndetse biri mu byo agomba kuganira na Perezida wa Gikundiro, Uwayezu Jean Fidèle, nibahura.
Ati "Ikintu cy’ingenzi ntabwo ari umukino wa gicuti, nkeneye kubaka, gukora cyane. Ntabwo byoroshye ariko ngomba kubikemura nkagira ikipe ikomeye cyane kugira ngo ntware Shampiyona, ni yo ntego, nyuma tubone itike ya Champions League, ni yo ntego yanjye.”
Yakomeje agira ati "Ariko ntibyoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane, tugomba kugura abakinnyi rimwe bashobora guhenda, ni ko kuri kuri twe. Mfitanye gahunda na Perezida […] Tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya y’ingenzi dukeneye [ho abakinnyi] kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo dutsinde ‘derbie’ [ya APR], kugira ngo dukine Champions League.”
Abajijwe niba yibuka umukino ukomeye w’abakeba uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona, Robertinho yavuze ko abizi neza.
Yongeyeho ati “Yego, umva ikindi kintu: Dukeneye ba rutahizamu, ba rutahizamu bakina hariya imbere muri metero 18. Ni ko bimeze ariko si buri gihe wabikora ariko ngomba gushaka gahunda na Perezida wacu kugira ngo tubikemure kuko ni ngombwa cyane. Ikipe nka Rayon Sports igomba gutekereza kure.”
Umukino wa Muhazi United, Rayon Sports yari yawise ‘Inama y’Ubukwe’ kuko ubanziriza uwo izahuramo na Azam FC ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama, hizihizwa ‘Umunsi w’Igikundiro’ kuri Kigali Pelé Stadium.
Robertinho umaze icyumweru i Kigali, yasanze Rayon Sports yaramaze kugura abarimo Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.
Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wahawe amasezerano y’imyaka itatu, ndetse akaba amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino ine ya gicuti, ni umwe muri batandatu bakiri bato iyi kipe iteganya kuzakenera muri uyu mwaka w’imikino.
Mu ijoro rishyira ku wa Kabiri, Rayon Sports yakiriye myugariro w’Umunya- Sénégal, Youssou Diagne wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc na mugenzi we utaha izamu, Fall Ngagne wakiniraga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque.
Aba bageze i Kigali nyuma y’amasaha make hasesekaye rutahizamu w’Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou w’imyaka 21. Gusa, aba bakinnyi bose uko batatu ntiharatangazwa ko bashyize umukino ku masezerano.
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze aho umutoza yakenera kongera ingufu, na bwo bazagura abandi bakinnyi kugira ngo bubake ikipe ihatana.
Ati "Ku wa Mbere hazaza abandi batatu, hazaza ba rutahizamu babiri, haze na myugariro umwe. Murabizi ko twazanye umutoza tuzi, bazaza abarebe, natubwira ngo aha hari igihanga, cyangwa aha tuhakosore, tuzabikora ariko abo batatu ni bo bazaza.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!