Robertinho agiye kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo umaze amezi abiri adatoza nyuma y’uko amasezerano ye muri Rayon Sports arangiye ntahite yongerwa, agiye kugaruka muri iyi kipe ndetse yamaze kohererezwa itike y’indege imagurura i Kigali.

Uyu mutoza w’imyaka 59 yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino ariko ibiganiro byo kongererwa amasezerano ntibyagenda neza hagati ye n’ubuyobozi.

Ibi byatumye asubira iwabo muri Brésil adatoje igikombe cy’Amahoro, ikipe isigarana umutoza wungirije Wagner do Nascimento Silva wayigejeje muri ½ cy’iri rushanwa.

Ubwo CECAFA Kagame Cup yatangiraga, Rayon Sports yari yabonye undi mutoza, umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe wahawe iri rushanwa nk’igeragezwa mbere y’uko ahabwa akazi.

Rayon Sports yasezerewe muri iri rushanwa itsinzwe na KCCA ibitego 2-1 muri ¼ ndetse wari umukino wa kabiri wikurikiranya yari itakaje kuko yari yatsinzwe na KMC FC igitego 1-0 mu mukino usoza itsinda.

Abakunzi b’iyi kipe ntibishimiye umusaruro iyi kipe yabonye, bashyira igitutu ku buyobozi, aho basabye ko hagarurwa umutoza Robertinho wagiye ubuyobozi buvuga ko yahawe iminsi 15 y’ikiruhuko, ariko bikarangira amaze iminsi 50.

Karenzi Alex uhagarariye Robertinho ni we wari wasigaye mu Rwanda yumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwayoborwaga na Muvunyi Paul waje kwemeza ko umutoza yongerewe amasezerano, nyuma y’iminsi mike, mu ntangiriro z’uku kwezi, akavuga ko ibiganiro bigikomeje mu gihe bwahise buzana Mathurin Ovambe.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, kuri uyu Gatanu yari yabwiye Radio Rwanda ko bitarenze ku wa Mbere, iyi kipe izaba yabonye umutoza kugira ngo itangire kwitegura umwaka utaha w’imikino by’umwihariko CAF Champions League izatangira mu kwezi gutaha.

Ati “Ku kibazo cy’umutoza, ndasezeranya abakunzi ba Rayon Sports n’abanyarwanda bose muri rusange ko baramenya umwanzuro twafashe mu masaha 72 ari imbere. Yaba Robertinho, yaba umutoza uhari yewe baba n’abandi barahari,ni ukuvuga ko ku wa Mbere bazaba bamenye abatoza b’ikipe."

IGIHE yamenye ko Robertinho watanzwe muri CAF nk’uzatoza iyi kipe muri Champions League, yamaze kohererezwa itike y’indege ndetse azagera mu Rwanda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha agahita yongererwa amasezerano y’umwaka umwe.

Rayon Sports izamenya ikipe izahura na yo muri CAF Champions League tariki ya 27 z’uku kwezi mu gihe imikino yombi y’ijonjora ribanza izaba hagati ya tariki 9 n’iya 24 Kanama 2019.

Robertinho agiye kugaruka mu Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza