Uyu mugabo yabigarutseho mbere yo guhura na Gikundiro, ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025 kuri Stade ya Huye.
Ubwo yari abajijwe uko afata Umutoza Robertinho uyoboye Shampiyona kugeza ubu, Niyongabo yavuze ko asanzwe nk’abandi batoza bose.
Ati “Ni umutoza usanzwe nk’abandi ni uko gusa afite ikipe ifite uburyo, ishobora gushaka abakinnyi ishaka hose. Ubushobozi turabunganya kuko ibyo twiga ni bimwe.”
Uyu mutoza kandi yagaragaje ko Rayon Sports banganyije mu mukino ubanza, ubu yahindutse.
Ati “Nibaza ko imikino idasa kuko Rayon Sports yo muri Nzeri itandukanye n’iyo muri Gashyantare. Yabayemo impinduka kandi natwe ni uko.”
Yakomeje agira ati “Rayon Sports yarahindutse cyane abakinnyi yaburaga yarababonye nka rutahizamu ndetse unayoboye abandi. Natwe abo twongeyemo nizeye ko bazadufasha.”
Niyongabo yavuze ko yishimira kuba afite abakinnyi be bose bityo yizeye kuzabona intsinzi.
Rayon Sports izajya i Huye itorohewe kuko irabura abakinnyi b’inkingi za mwamba nka Kapiteni Muhire Kevin ufite imvune ndetse na Omborenga Fitina na Adama Bagayogo bafite amakarita atabemerera gukina.
Kugeza ku munsi wa 17 wa Shampiyona, Gikundiro yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 40, aho irusha APR FC ya kabiri amanota atatu gusa. Ni mu gihe Amagaju FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!