Lewandowski yegukanye iki gihembo ahigitse Lionel Messi ukinira FC Barcelone na Argentine ndetse na Cristiano Ronaldo wa Juventus na Portugal.
Uyu Munya-Pologne yatsinze ibitego 55 mu mikino 47 mu mwaka ushize w’imikino, afasha Bayern Munich kwegukana ibikombe bitatu.
Lewandowski w’imyaka 32, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona, mu gikombe cy’igihugu no muri UEFA Champions League.
Yatowe ku majwi 52, akurikirwa na Cristiano Ronaldo wagize 38 mu gihe Lionel Messi yagize 35.
Mu bagore, iki gihembo cyegukanywe n’Umwongereza Lucy Bronze ukinira Manchester City, wahigitse Pernille Harder na Wendie Renard.
Amajwi yabazwe ni ay’abatoza n’abakapiteni b’amakipe yose y’ibihugu, itora ryo kuri internet ry’abafana n’abanyamakuru 200 bo ku Isi.
Umutoza w’umwaka mu bagabo yabaye Jürgen Klopp utoza Liverpool naho mu bagore aba Sarina Wiegman utoza ikipe y’igihugu y’abagore y’u Buholandi.
Igitego Umunya-Koreya y’Epfo Heung-Min Son ukinira Tottenham yatsinze Burnley mu mwaka ushize ni cyo cyatowe nk’icy’umwaka wa 2020.
Abakinnyi bagize ikipe ya FIFA mu mwaka wa 2020 mu bagabo
Umunyezamu: Alisson (Liverpool)
Ba myugariro: Trent Alexander-Arnold (Liverpool), Virgil van Dijk (Liverpool), Sergio Ramos (Real Madrid), Alphonso Davies (Bayern Munich).
Abakina hagati Joshua Kimmich (Bayern Munich), Kevin de Bruyne (Manchester City), Thiago (Liverpool).
Abataha izamu: Lionel Messi (Barcelona), Robert Lewandowski (Bayern Munich), Cristiano Ronaldo (Juventus).








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!