RIB ikomeje iperereza ku bibazo bya Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukomeje iperereza ku bibazo by’inyerezwa ry’umutungo bivugwa muri Rayon Sports.

Ku wa 25 Gicurasi nibwo RIB yakiriye ikirego cy’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wareze abahoze bayobora iyi kipe kunyereza umutungo wayo ugera hafi kuri miliyari 1 Frw.

Kuva icyo gihe, abayobozi n’abahoze bayobora Rayon Sports batangiye guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye IGIHE ko bakomeje iperereza ndetse hari ibimenyetso by’ibanze byasabwe abakurikiranywe.

Ati “Iperereza ryaratangiye ndetse hari ibimenyetso by’ibanze basabwe kugira ngo tubigenzure. Turacyari kubigenzura tureba n’abaduha amakuru ahagije.”

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports kuva tariki ya 14 Nyakanga 2019, ashinja abamubanjirije guhombya ikipe asaga miliyari 1 Frw ndetse no kuba iyi kipe itarishyuye imisoro igera kuri miliyoni 239 Frw hagati ya 2014 na 2016.

Munyakazi Sadate yareze abamubanjirije, abashinja kunyereza umutungo wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .