Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ni bwo Rhode Island yatsinze Louisville City FC ibitego 3-0 bya Jerome Williams watsinzemo bibiri na Albert Dekwa mu mukino wa ½ cy’imikino ya nyuma mu gice cy’iburasirazuba.
Iyi ntsinzi, yafashije iyi kipe ya Kwizera kugera ku mukino wa nyuma w’iki gice, ikaba izategereza izava hagati ya Charleston Battery na Tampa Bay Rowdies zifitanye umukino mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Umunyarwanda Jojea Kwizera ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe unakina igihe kinini.
Ikipe izegukana igikombe cyo mu Burasirazuba, izahura n’iyo mu Burengerazuba, zihatanire Igikombe cya Shampiyona no kuzamuka mu Cyiciro cya mbere kizwi nka Major League Soccer.
Gefle IF ya Rafael York yasubiye mu Cyiciro cya Gatatu
Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède yasojwe, aho yasize Gefle IF yasubiye mu Cyiciro cya Gatatu nyuma yo kuba iya 15 n’amanota 32 mu mikino 30. Iyi kipe yamanukanye na Skövde AIK ya nyuma ifite amanota 25.
Nubwo bimeze bityo, York ni umwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe, icyakora uyu mwaka yagizemo imvune nyinshi.
Muri iyi shampiyona kandi, habarizwa abanyarwanda babiri Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bakinira Sandvikens IF.
Iyi kipe yakinaga umwaka wa mbere mu Cyiciro cya Kabiri, yasoje shampiyona ku mwanya wa gatandatu n’amanota 43.
Mukunzi Yannick yaranzwe n’imvune muri uyu mwaka ndetse aherutse kubagwa mu ivi, mu gihe Byiringiro Lague wakinaga umwaka we wa kabiri muri iyi kipe yagize ibihe bivanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!