00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rhode Island FC ya Kwizera Jojea yatsinzwe, ibura igikombe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 November 2024 saa 10:25
Yasuwe :

Colorado Springs Switchbacks FC yatsinze Rhode Island FC ikinamo Kwizera Jojea ibitego 3-0 yegukana Igikombe cya Shampiyona cy’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino wa nyuma, wahuzaga amakipe yegukanye ibikombe mu gice cy’iburasirazuba n’iburengerazuba.

Ni umukino utagoye cyane Switchbacks FC kuko ku munota wa 22, Juan Tedaja yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere. Mu mpera z’igice cya mbere ku munota wa 42, Jairo Henriquez yatsinze igitego cya kabiri.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Ronaldo Damus yatsindiye Switchbacks FC igitego cya gatatu ku munota wa 53, gishimangira intsinzi.

Umukino warangiye Switchbacks FC itsinze Rhode Island FC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo yegukanye igikombe, Switchbacks FC ntabwo izazamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Major League Soccer gikinamo Inter Miami ya Lionel Messi.

Rhode Island itangaza ko yishimiye umwaka mwiza yagize wo kwegukana igikombe cyo mu burasirazuba mu mwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Kabiri.

Kwizera Jojea uba uhanzwe amaso n’abanyarwanda ni umwe mu bagize uruhare mu bihe byiza iyi kipe yagize kuko akina bihagije ndetse muri rusange, yatsinze ibitego bitandatu atanga n’imipira itatu yavuyemo ibindi.

Colorado Springs Switchbacks FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri muri Amerika
Kwizeja Jojesa ahanganiye umupira
Rhode Island FC yagerageje gusatira ariko ibura igitego
Wari umukino w'imbaraga
Juan Tedaja yishimira igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .