00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rhode Island FC ya Jojea irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 November 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Rhode Island FC ikinamo Umunyarwanda Kwizera Jojea, yatsinze Charleston Battery ibitego 2-1 yegukana igikombe cyo mu Burasirazuba muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USL Championship).

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rushyira ku Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024.

Umunyarwanda Kwizera Jojea ntabwo yawukinnye kuko ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ muri Nigeria, aho yagiye gukina umukino usoza iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi yigana. Mu mpera z’igice cya mbere, barenguye umupira Zachary Herviaux akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 43.

Igice cya mbere cyarangiye, Rhode Island FC yatsinze Charleston Battery igitego 1-0.

Iyi kipe yakomerejeho no mu gice cya kabiri. Ku munota wa 53, Noah Fuson yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira yazamukanye neza atera ishoti rikomeye, umunyezamu ntiyawushyikira.

Charleston yagerageje gusubira mu mukino, iza kubona impozamarira ku munota wa 61, kuri coup franc yatsinzwe na Juan David Torres.

Umukino warangiye Rhode Island FC itsinze Charleston Battery ibitego 2-1 yegukana igikombe cyo mu gice cy’Iburasirazuba.

Mu gice cy’Iburengerazuba, igikombe cyegukanywe na Colorado Springs Switchbacks FC yatsinze Las Vegas Lights FC igitego 1-0.

Umukino wa nyuma uzatanga uzegukana Igikombe cya Shampiyona, uzahuza Rhode Island FC na Colorado Springs Switchbacks FC ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024.

Bitandukanye n’ahandi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo ikipe yegukanye igikombe mu Cyiciro cya Kabiri izamuka mu cya mbere nk’uko bisanzwe bigenda mu yindi mikino yaho nka NBA n’indi.

Abakinnyi ba Rhode Island FC bishimira igitego
Rhode Island FC yegukanye igikombe mu gice cy'iburasirazuba muri Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .