00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rharb, Ait Lahssaine na Muhire Kevin batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Abanya-Maroc Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca ndetse na Muhire Kevin, bose batangiye imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri.

Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine basinyiye Rayon Sports ku wa Gatandatu bavuye muri Raja Casablanca yo muri Maroc, ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Gikundiro.

Rutahizamu Rharb Youssef yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu gihe Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati, yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe nk’intizanyo ya Raja Casablanca.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo.

Undi mukinnyi wagaragaye mu Nzove, ni Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga asatira izamu, na we akaba amaze iminsi mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo yongere amasezerano.

Umunye-Mali Sanogo Souleymane umaze iminsi mu igeragezwa, na we ashobora gusinya kuri uyu wa Kabiri.

Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ndetse na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu mu gihe uwa kane uzayihuza na AS Kigali ku wa Gatandatu.

Ayoub Ait Lahssaine yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports yatijwemo
Imyitozo yagaragayemo kandi rutahizamu Rharb Youssef
Ayoub Ait Lahssaine na Rharb Youssef bavuye muri Raja Casablanca yo muri Maroc
Muhire Kevin na we yakoze imyitozo muri Rayon Sports nyuma y'ibiganiro amaze iminsi agirana n'ubuyobozi bwayo
Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .