AC Milan ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet yatangaje ko RedBird Capital Partners yemeye gutanga miliyari 1.2 z’amapawundi arimo azahabwa Elliot Management.
Nyuma yo kuzajya ibona inyungu nke mu kiguzi kizatangwa na RedBird Capital Partners, Sosiyete yari ifite AC Milan izagumana intebe mu Nama y’Ubuyobozi bw’iyi kipe yashinzwe mu 1899.
Mu mpera za Nzeri 2022 ni bwo hateganyijwe, ihererekanyabubasha rizakorwa hagati ya RedBird Capital Partners na Elliot Management.
Intego ya RebBird Capital Partners ni ugusubiza icyubahiro ikipe ya AC Milan ku ruhando rw’Isi ikongera ikaba ikipe itwara ibikombe umusubirizo.
Umuyobozi akaba ari na we washinze RedBird Capital Partners, Gerry Cardibale, avuga ko hakenewe ko AC Milan ijya mu mwanya mwiza yakabaye irimo.
Yagize ati “Twishimiye kuba tugiye kujya mu mateka ya AC Milan kandi turashaka kugira uruhare mu gushyira ikipe ku rundi rwego ikaba indashyikirwa mu Butaliyani n’u Burayi bwose.”
Umuyobozi muri Elliot Management, Gordon Singer, yavuze ko ubwo yafataga AC Milan mu 2018 bagiranye amateka akomeye yo kuba itari ifite amikoro no kutitwara neza mu kibuga.
Icyakora ngo bishimira ko bagiye kuyiha RedBird Capital Partners ifite aho ihagaze ku rwego rw’umupira w’u Burayi nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona.
Yagize ati “Twasanze AC Milan itari ahantu heza ariko umugambi wacu wari uwo kuyigarura ku ruhando mpuzamahanga tubanje gukemura ibibazo by’amikoro kandi twabigezeho.”
RedBird Capital Partners kuri ubu ibariwa miliyari esheshatu z’amadolari ya Amerika ibitse mu mitungo, yahigitse sosiyete ya Investcorp ifite imitungo ya miliyari 41 z’amadolari.
Ibiganiro bya AC Milan na Investcorp byageze ku musozo muri Mata uyu mwaka, bihagarara nta cyo bigezeho.
Kugeza magingo aya, AC Milan iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’amakipe afite agaciro ku Isi nk’uko biheruka gutangazwa na Forbes.
Mu mpera z’umwaka w’imikino 2021-2022, AC Milan yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona, umwaka yinjijemo miliyoni 257 z’amadolari.
Mu mwaka wa 2021, AC Milan yinjije miliyoni 165 z’amadolari ya Amerika.
Nyuma yo kujya mu biganza bya RedBird Capital Partners, ubuyobozi bwa AC Milan bufite umushinga wo kubaka stade nshya isimbura Giuseppe Meazza iri i San Siro. Biteganyijwe ko izatwara miliyoni 733$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!