Real Madrid yihanije Valence igera ku mukino wa nyuma wa Super Coupe yavugishije abafana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Ibitego byatsinzwe na Toni Kroos, Isco na Luka Modrić byafashije Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi muri Espagne "Super Coupe’’ nyuma yo gutsinda Valence ibitego 3-1 muri ½.

Uyu mukino wabereye muri Arabia Saoudite kuri uyu wa Gatatu muri Stade yakira abantu ibihumbi 62.

Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Toni Kroos ku mupira wa koruneri yateye ukijyana mu izamu nyuma y’uko Jaume Domenech ananiwe kuwukuramo.

Isco yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 39 mu gihe Luka Modrić yashimangiye intsinzi ku munota wa 65.

Daniel Pajero yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Valence, ku gitego cyabonetse kuri penaliti ubwo Sergio Ramos yakoraga umupira n’ukuboko nk’uko byemejwe n’ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire ‘’VAR’’.

Undi mukino wa ½ uteganyijwe ku wa Kane, uzahuza FC Barcelone na Atlètico Madrid saa 21:00 mu gihe Real Madrid izahura n’ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru saa 20:00.

Kubera iki Super Coupe y’amakipe ane?

Igikombe cya Super Coupe muri Espagne cyakinwaga mu buryo bumwe kuva mu 1982 kugeza mu mwaka ushize, aho cyahuzaga ikipe yatwaye Shampiyona ya La Liga n’iyatwaye igikombe cy’igihugu, Copa del Rey.

Mu myaka ya mbere, ikipe yegukanaga ibikombe byombi mu mwaka umwe, yahitaga ihabwa Super Cup mu gihe mu myaka yakurikiyeho, iyatwaye Shampiyona yahuraga n’iyatsindiwe ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’igihugu.

Mu mwaka ushize, FC Barcelone yatwaye ibikombe byombi, yahuye na Seville yatsindiye ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey, inayitwara Super Cup iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu Mujyi wa Tangier muri Maroc.

Guhera uyu mwaka kugeza mu myaka ibiri iri imbere (ni ukuvuga imyaka itatu hamwe), uburyo iki gikombe cyahatanirwagamo byarahindutse.

Irushanwa rizajya riba muri Mutarama, ribere muri Arabia Saoudite ndetse rihuze amakipe ane arimo abiri ya mbere muri Shampiyona iheruka, n’abiri yageze ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey.

Ayo makipe naba ari amwe, haziyongeramo indi yaje hafi muri Shampiyona.

Uyu mwaka iri rushanwa riri gukinirwa kuri King Abdullah Sports City Stadium iri mu Mujyi wa Jeddah, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 62, rikaba rihuje amakipe ya FC Barcelone, Real Madrid, Atlètico Madrid na Valence.

Kubera iki ryajyanwe muri Arabia Soudite kandi rikaba mu kwa mbere?

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne ryirinze kuvuga amafaranga ryishyuwe n’Abarabu kugira ngo iyi mikino ijyanwe muri Asia, ariko itangazamakuru ryaho rivuga ko ari hafi miliyoni 120 z’amayero mu myaka itatu (ni ukuvuga miliyoni 40€ ku mwaka).

Iki ni cyo gikorwa cya siporo gikomeye kibereye muri Arabia Saoudite nyuma y’umurwano uheruka guhuza Anthony Joshua na Andy Ruiz Jr bakina iteramakofe.

Haheruka kubera kandi umukino wa Super Cup y’u Butaliyani wahuje Juventus na Lazio mu kwezi gushize kimwe n’umukino wa gicuti wahuje Brésil na Argentine.

Ubwami bwa Arabia Saoudite bwiyemeje kumenyekanisha isura y’igihugu mu mikino n’imyidagaduro kugira ngo Isi yibuke ko ari igihugu gikungahaye ku bikomoka kuri peteroli.

Super Coupe ya Espagne yashyizwe muri uku kwezi kwa mbere, aho kuba mu mpeshyi kugira ngo itabangamira gahunda y’imikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Ntibyashimishije benshi

Ibigo bitandukanye n’abaturage ba Espagne ntabwo bishimiye kuba iyi mikino yarajyanwe muri Arabia Saoudite dore ko kugira ngo impande zombi zigirane aya masezerano, Arabia Saoudite yabanje kwemera ko abagore bazareba iyi mikino (muri iki gihugu ntibyari byemewe).

Mu kwitegura iyi mikino Ikipe ya Valence izahabwa miliyoni ebyiri, Atlètico Madrid ihabwe eshatu mu gihe FC Barcelone na Real Madrid buri imwe izahabwa miliyoni 6€.

Umunyezamu wa Valence yari ahagaze nabi ubwo Toni Kroos yateraga koruneri ikajya mu izamu
Toni Kroos ashimirwa na bagenzi nyuma yo gufungura amazamu
Isco yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid
Luka Modric yishimira igitego cya gatatu cya Real Madrid
Abafana bitabiriye uyu mukino muri Stade ijyamo ibihumbi 62 ntibari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza