Athletic Bilbao yageze kuri uyu mukino wa nyuma isezereye Atlético Madrid mu gihe Real Madrid yakuyemo FC Barcelone.
Ku Cyumweru, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo b’imbere barimo Rodrygo, Real Madrid yasatiriye cyane mu minota 10 ya mbere, ariko ibura aho imenera mu bwugarizi bwa Athletic Bilbao.
Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse ni aho ku munota wa 16, Rodrygo yahaye umupira Karim Benzema, ashatse gutsinda uramutenguha ujya ku ruhande. Nyuma yaho, Casemiro yagerageje ishoti ryakuwemo n’umunyezamu Unai Simón.
Habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Rodrygo yongeye kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina, awusubiza inyuma gato aho wahuye na Luka Modrić atera ishoti ryaruhukiye mu izamu rya Athletic Bilbao.
Oihan Sancet yashoboraga kwishyurira Athletic Bilbao mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ariko ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina rica hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Thibaut Courtois.
Nyuma y’iminota itandatu igice cya kabiri gitangiye, Benzema yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, ashatse kuwutera mu izamu myugariro Yeray Alvarez aritambika ashyiraho ukuboko, hemezwa penaliti nyuma yo kwifashisha amashusho ya VAR. Iyi penaliti yinjijwe neza n’uyu Kapiteni wa Real Madrid washimangiye intsinzi hakiri kare.
Athletic Bilbao yasatiriye cyane mu minota yakurikiyeho, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye ku buryo bwari kuyihesha kwishyura ibitego yatsinzwe.
Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Eder Miltao wa Real Madrid yahawe ikarita itukura ubwo yatangiraga umupira n’ukuboko, penaliti yatewe na Raul García ikurwamo na Thibaut Courtois akoresheje ikirenge.
Kwegukana iki gikombe byatumye Real Madrid igeza Supercopa de España 12, irushwa imwe na mukeba FC Barcelone imaze kuyegukana inshuro 13.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!