Nubwo uyu mwaka iri rushanwa rizwi nka Intercontinental Cup ryakinwe mu buryo bushya, ariko rimaze igihe kinini kuko ryatangiye mu 1960.
Muri rusange ni umukino utagoye Real Madrid kuko yarushaga Pachuca bigaragara. Ku munota wa 37, Federico Valverde yacomekeye Jude Bellingham umupira mwiza nawe awutanga kwa Vinícius Junior wawuhinduye imbere y’izamu usanga Kylian Mbappé afungura amazamu.
Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinze Club Pachuca igitego 1-0.
Iyi kipe yongeye gutangirana imbaraga ku munota wa 53, Rodrygo yazamukanye umupira acenga cyane atera ishoti ryiza ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri.
Mu minota yakurikiye, umukino watuje ugabanya umuvuduko ari nako ukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 82, Vinícius yakiniwe nabi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yifashishije VAR atanga penaliti. Uyu Munya-Brésil yayinjije neza atsinda igitego cya gatatu cya Real Madrid.
Umukino warangiye Real Madrid yatsinze Club Pachuca ibitego 3-0 yegukana Intercontinental Cup ku nshuro ya cyenda mu mateka.
Muri iri rushanwa, Umugabane wa Afurika wari uhagarariwe na Al Ahly yo mu Misiri yesezerewe na Club Pachuca muri ½ kuri penaliti 6-5, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!