00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Real Madrid yegukanye igikombe mpuzamigabane

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 December 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Real Madrid yatsinze Club Pachuca yo muri Mexique ibitego 3-0 yegukana igikombe mpuzamigabane cyakinwaga mu buryo bushya ku nshuro ya mbere.

Nubwo uyu mwaka iri rushanwa rizwi nka Intercontinental Cup ryakinwe mu buryo bushya, ariko rimaze igihe kinini kuko ryatangiye mu 1960.

Muri rusange ni umukino utagoye Real Madrid kuko yarushaga Pachuca bigaragara. Ku munota wa 37, Federico Valverde yacomekeye Jude Bellingham umupira mwiza nawe awutanga kwa Vinícius Junior wawuhinduye imbere y’izamu usanga Kylian Mbappé afungura amazamu.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinze Club Pachuca igitego 1-0.

Iyi kipe yongeye gutangirana imbaraga ku munota wa 53, Rodrygo yazamukanye umupira acenga cyane atera ishoti ryiza ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri.

Mu minota yakurikiye, umukino watuje ugabanya umuvuduko ari nako ukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 82, Vinícius yakiniwe nabi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yifashishije VAR atanga penaliti. Uyu Munya-Brésil yayinjije neza atsinda igitego cya gatatu cya Real Madrid.

Umukino warangiye Real Madrid yatsinze Club Pachuca ibitego 3-0 yegukana Intercontinental Cup ku nshuro ya cyenda mu mateka.

Muri iri rushanwa, Umugabane wa Afurika wari uhagarariwe na Al Ahly yo mu Misiri yesezerewe na Club Pachuca muri ½ kuri penaliti 6-5, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Kylian Mbappé yafunguye amazamu ku munota wa 37
Rodrygo yatsinze igitego cyiza
Rodrygo yishimira igitego cya kabiri
Vinícius Junior yishimira igitego cya gatatu
Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego
Real Madrid yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya cyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .