Real Madrid yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Karim Benzema, byafashije Real Madrid gutsinda Villarreal 2-1, yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Real Madrid yari yakiriye uyu mukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona kuri Stade Alfredo Di Stefano, yari ibizi ko isabwa gutsinda cyangwa se mukeba wayo, FC Barcelone igatsindwa na Osasuna mu gihe hasigaye umunsi wa nyuma ngo La Liga ishyirweho akadomo.

Ikipe y’umutoza Zinedine Zidane yatangiye neza umukino nubwo uburyo bwabonywe na Luka Modrić ku munota wa 16, bwashyizwe muri koruneri n’umunyezamu Sergio Asenjo.

Karim Benzema yafunguye amazamu ku munota wa 28 nyuma y’amakosa yakozwe na Sofian Chakla, Casemiro amwambura umupira yahereje Modrić na we awutanga kuri uyu rutahizamu w’Umufaransa wahise awuboneza mu rushundura.

Mu minota yakurikiyeho, Villarreal yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, gusa igice cya mbere kirangira itabashije kwishyura nubwo Gérard Moreno na Samuel Chukwueze bagerageje gushyira igitutu ku bwugarizi bwa Real Madrid.

Vinicius Junior wasimbuye Eden Hazard na Marco Asensio wafashe umwanya wa Rodrygo ku munota wa 62, bagize uruhare mu gukomeza kuyobora umukino kwa Real Madrid.

Karim Benzema yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid kuri penaliti yasubiyemo nyuma y’uko myugariro Ramos wayiteye imbere akayimupasa, umusifuzi yabyanze, igasubirwamo.

Ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri ryakorewe kuri Sergio Ramos wakiniwe nabi na Chakla akamutegera mu rubuga rw’amahina.

Habura iminota itandatu ngo umukino urangire, Vincente Iborra yatsindiye Villarreal igitego kiyigarura mu mukino mu gihe Marcos Asensio yatsindiye Real Madrid igitego mu minota y’inyongera, ariko VAR igaragaza ko yari yarariye.

Mu wundi mukino wabaye, FC Barcelone yishyuriwe na Lionel Messi, yatsindiwe mu rugo na Osasuna ibitego 2-1.

Real Madrid yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Espagne, La Liga, ku nshuro ya 34, ifite amanota 86 mu gihe FC Barcelone ifite amanota 79.

Ni igikombe cya mbere Real Madrid yegukanye mu myaka itatu ishize, icyo yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2016/17, nabwo yari yagiheshejwe na Zinedine Zidane.

Real Madrid yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro ya 34

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .