Real Madrid yatsinze umukino wa mbere muri Champions League, Liverpool yihererana Atalanta (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Igitego cyatsinzwe na Rodrygo Silva de Goes mu minota ya nyuma, cyahesheje Real Madrid gutsinda Inter Milan 3-2, ibona amanota atatu ya mbere mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League yakinwagamo umunsi wa gatatu guhera ku wa Kabiri.

Real Madrid yagowe n’imikino ibiri ibanza mu itsinda B, aho yatsinzwe na Shakhtar Donetsk mbere y’uko kunganya na Borussia Moenchengladbach.

Mu mukino yaraye yakiriyemo Inter Milan yo mu Butaliyani, ikipe y’umtuza Zinedine Zidane yakabaye yafunguye amazamu mu minota ya mbere, Marco Asensio ateye umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Samir Handanovié mu gihe Federico Valverde yaherejwe umupira mwiza na Benzema, awutera ku ruhande.

Inter Milan na yo yabonye uburyo bwiza mu minota 10 ibanza, umupira wahinduwe na Ivan Perišić usanga Nicolo Barella wari uhagaze neza, awuteye mu izamu, ukurwamo na Thibaut Courtois wawushyize muri koruneri.

Byasabye Real Madrid gutegereza umunota wa 24, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Karim Benzema wacenze umunyezamu Handanović nyuma y’umupira wasubijwe inyuma na Achraf Hakimi.

Nyuma y’iminota umunani, Real Madrid yatsindiwe igitego cya kabiri na Sergio Ramos wateresheje umutwe umupira wari uvuye muri koruneri yahinduwe na Toni Kroos. Igitego Ramos yatsinze cyabaye icya 100 atsinze mu ikipe.

Lautaro Martínez yagabanyije igitutu kuri Inter Milan, ayishyurira igitego kimwe ku munota wa 35, ku mupira wahinduwe na Nicolo Barella.

Martinez yagize kandi uruhare mu gitego cya kabiri cyo kwishyura, cyatsinzwe na Ivan Perišić ubwo yamuherezaga umupira n’umutwe, undi awutanga Lucas Vazquez usigaye akina asubira inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Real Madrid yakiniraga kuri Stade Alfredo di Stéfano, byayisabye gutegereza umunota wa 80, itsindirwa igitego cya gatatu na Rodrygo waherejwe na Vinicius Juníor.

Karim Benzema yashoboraga gutsinda igitego cya kane mu minota y’inyongera, ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina, ahagana ku ruhande, rishyirwa muri koruneri na Handanović wakinishije amaguru.

Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid igira amanota ane mu itsinda B, aho iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Borussia Moenchengladbach yanyagiye Shakhtar Donetsk ibitego 6-0, ikagira amanota atandatu mu gihe iyi kipe yo muri Ukraine ifite amanota ane.

Mu yindi mikino yabaye, mu itsinda D, Diogo Jota yatsinze ibitego bitatu, afasha Liverpool kunyagira Atalanta yo mu Butaliyani ibitego 5-0. Mohamed Salah na Sadio Mané batsinze ibindi bitego byabonetse muri uyu mukino.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri

Itsinda A

  • Lokomotiv Moscow 1-1 Atlético Madrid
  • Salzburg 2-6 Bayern Munich

Itsinda B

  • Shakhtar Donetsk 0-6 Borussia Moenchengladbach
  • Real Madrid 3-2 Inter

Itsinda C

  • FC Porto 3-0 Marseille
  • Manchester City 3-0 Olympiacos

Itsinda D

  • Atalanta 0-5 Liverpool
  • FC Midtjylland 1-2 Ajax

Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu

Itsinda E

  • Chelsea vs Rennes
  • Sevilla vs FC Krasnodar

Itsinda F

  • Zenit St. Petersburg vs Lazio (19:55)
  • Club Brugge vs Borussia Dortmund

Itsinda G

  • Ferencvaros vs Juventus
  • FC Barcelone vs Dynamo Kyiv

Itsinda H

  • Istanbul Basaksehir vs Manchester United (19:55)
  • RB Leipzig vs Paris Saint-Germain
Karim Benzema atsinda igitego cya mbere cya Real Madrid ubwo yari amaze gutambuka ku munyezamu Samir Handanovic
Benzema yafunguye amazamu ku munota wa 25, ku gitego cye cya kabiri yatsinze mu irushanwa ry'uyu mwaka
Sergio Ramos atsindira Real Madrid igitego cya kabiri ku mupira yatsindishije umutwe
Ramos yujuje ibitego 100 muri Real Madrid, birimo 55 yatsindishije umutwe
Lautaro Martinez yishyurira Real Madrid igitego kimwe mu gice cya mbere
Martinez yishimira igitego cyafashije ikipe ye kugabanya igitutu
Ivan Perisic yishyuriye Inter Milan mu gice cya kabiri
Zinedine Zidane asimbuza, aho yashyizemo abarimo Vinicius Junior
Rodrygo yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid nyuma yo gusimbura Asensio
Rodrygo Silva de Goes yishimira igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi ya mbere mu irushanw ry'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .