Ni ku nshuro ya mbere UEFA Champions League iri gukinwa mu buryo bushya, aho amakipe ya mbere yabonye itike ya ⅛ binyuze mu mikino yakinwe mu buryo bwa League.
Amakipe atarabonye itike ku nshuro ya mbere yagize amahirwe yo gukina iya kamarampaka, yakuranywemo hagati yayo haboneka andi umunani azakina iki cyiciro mbere y’uko habaho tombola.
Tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi, yasize Real Madrid yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Manchester City, ihuye na Atlético Madrid bisangiye umurwa mukuru wa Espagne.
Ni umukino ukomeye muri iki cyiciro kuko aya makipe yombi atari ubwa mbere arihuriyemo, gusa Real Madrid igashobora Atlético Madrid.
Umukino ubanza w’amakipe yombi uzaba hagati ya tariki 4 na tariki 5 Werurwe, ubere Santiago Bernabeu, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Riyadh Air Metropolitano kuri 11 cyangwa 12 Werurwe.
Uko andi makipe azahura muri UEFA Champions League
PSG vs Liverpool
Feyenoord vs Inter Milan
Borussia Dortmund vs LOSC Lille
Club Brugge vs Aston Villa
PSV vs Arsenal
Bayern Munich vs Bayer Leverkusen
Benfica vs FC Barcelona


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!