00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Real Madrid yasezereye Atletico Madrid, Ronaldo akomeza kubura ibitego: Ibyaranze imikino mu mahanga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 11:52
Yasuwe :

Imikino muri Ruhago yakomeje mu bihugu bitandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho amakipe yakiniraga ibikombe by’igihugu na shampiyona, andi akora impinduka ashaka uko yakwitwara neza.

Ku ikubitiro, muri Espagne, Real Madrid yakinaga umukino wa ½ cy’igikombe cy’Umwami (Copa del Rey) na Atlético de Madrid. Wari umukino w’amakipe y’amakeba ahuriye mu Mujyi wa Madrid.

Mbere y’umukino habanje kumvika impaka ndetse no kutumvikana hagati y’abafana b’amakipe yombi, cyane cyane ku ikipe ya Atlético de Madrid yafashe icyapa cya Real Madrid ikakimanika ku kiraro cyerekeza kuri Santiago Bernabeu, bashyiraho n’ishusho ya Vinícius Junior.

Ibi byahahamuye abatuye uyu Mujyi bibaza ku musaruro w’ibiza kuva ku mukino.

Saa yine z’ijoro nibwo umusifuzi Cesar Soto, yari ahushye mu ifirimbi kugira ngo bikiranure.

Ntiwari umukino woroshye kuko ku munota wa 19 gusa, Álvaro Morata yari yamaze kubona igitego cya mbere. Aha hari ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Real Madrid, Nahuel Molina atanga umupira neza uvamo igitego.

Byasabye Real Madrid umunota wa 78, kugira ngo yishyure. Igitego cyavuye ku mwanzuro wafashwe na Rodrygo Silva amaze guherezwa umupira mu kibuga hagati na Luka Modrić.

Iki gitego cyagiyemo gitinze, cyatumye nta yindi ibasha kureba mu izamu kugeza iminota 90 y’umukino irangiye. Kubera ko nta mukino wo kwishyura ubaho muri iri rushanwa, hongeweho iminota 30.

Umukino wabonetsemo amakarita menshi y’umuhondo, byaje gukomera ubwo Stefan Savić yabonaga iya kabiri bikaviramo Atletico kubona ikarita itukura.

Nyuma y’iminota itanu gusa ku munota wa 104, Real Madrid yahise ibyaza musaruro amahirwe yari ibonye, itsinda igitego cya kabiri cyashyizwemo na Karim Benzema waherejwe umupira na Vinícius Junior.

Ntabwo byarangiriye aha kuko ku munota umwe w’inyongera, ku minota 120 y’umukino, Vinícius yashyizemo igitego cy’agashinguracumu, umukino urangira ari 3-1.

Aya makipe yombi ntabwo ariyo yashakaga itike gusa, ahubwo na Athletic Bilbao yanyagiriye Valencia iwayo ibitego 3-1.

Iker Muniain ni we wafunguye amazamu ku munota wa 35 w’umukino aherejwe umupira na rutahizamu Inaki Williams. Iki gitego Oscar De Marcos yaje kucyishyura yitsinze, umukino uba 1-1.

Ntabwo Valencia yabonye ubuhumekero kuko Inaki Williams wari mwiza cyane muri uyu mukino yongeye guhereza umupira Nicholas Williams, ashyiramo igitego cya kabiri mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Ikindi gitego cya gatatu cyagiyemo ku munota wa 74 kuri penaliti yatewe na Mikel Vesga. Valencia yashatse uko yakwishyura mu minota yari isigaye, ariko bikomeza kunanirana.

Real Madrid na Athletic Bilbao zageze muri ½ aho zasanze FC Barcelone na Osasuna zamaze kugera muri iki cyiciro.

Kolo Abib Touré yirukanywe na Wigan Athletic F.C. bamaranye amezi abiri gusa

Kolo Abib Touré yirukanwe nk’umutoza mukuru wa Wigan Athletic F.C. ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, nyuma y’amezi abiri gusa ahawe inshingano zo kuyitoza.

Uyu mukinnyi wanyuze muri Arsenal FC na Manchester City FC nka myugariro, yatoje imikino icyenda gusa muri iyi kipe ariko aburamo intsinzi, atsindwa imikino itandatu, anganya indi itatu.

Uyu Munya-Côte d’Ivoire w’imyaka 41 yahawe inshingano zo gutoza iyi kipe yo mu Ugushyingo 2022, asimbuye Leam Richardson, asinya imyaka itatu n’igice gusa ashidikanywaho.

Kugeza ubu Wigan Athletics iri ku mwanya wa 24 ari na wo wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bwongereza n’amanota 25.

Mu gihe nta gikozwe amazi atararenga inkombe, yamanuka mu cyiciro cya gatatu, Ligue 1.

Kolo Touré yajyanye na bagenzi be barimo Kevin Betsy na Ashvir Johal bari bafatanyije inshingano, nk’uko byahamijwe n’Umuyobozi mukuri w’iyi kipe Malachy Brannigan.

Yagize ati “Ndashaka mbere na mbere gushimira Kolo na bagenzi be Kevin na Ash, ku kazi gakomeye bakoreye ikipe kuva bayigeramo. Kubera inyungu zo gushaka kuguma muri iki cyiciro, twafashe imyanzuro ikomeye.”

Kubona inshundura kwa Cristiano bikomeje kugorana

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mutarama, ikipe ikinamo umukinnyi uhenze ku Isi Cristiano Ronaldo, Al Nassr, yakinaga umukino wo gushaka itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi muri Arabie Saoudite.

Al-Ittihad ni yo bakinaga, ariko iza gusezerera Al Nassr iyitsinze ibitego 3-1. Uyu wari umukino kabiri Cristiano ataranyeganyeza inshundura, usibye umukino wa gicuti yatsinzemo ibitego bitatu.

Al-Ittihad ni yo yafunguye amazamu ndetse irinda ijya kuruhuka iyoboye umukino. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Romário Ricardo da Silva ku munota wa 15 w’umukino, Abderazak Hamdallah ashyiramo ikindi ku wa 43.

Anderson Talisca yashyizemo icyo kwishyura cya Al Nassr ariko biba iby’ubusa, ku wa 93 umukino uri hafi kurangira, Muhannad Alshanqiti ashyiramo icya gatatu.

Uyu mukino utigeze ubonekamo ikarita n’imwe, warangiye ari ibitego 3-0, bituma umukino wa nyuma w’iki gikombe uzahuza Al-Ittihad na Al Feiha yatsinze Al Hilar 1-0.

Imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru

Mu Bwongereza hateganyijwe imikino ya ‘FA Cup’ ikinwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023.

Uyu munsi saa yine z’ijoro ruraba rwambikanye hagati ya Arsenal na Manchester City ziyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu.

Ku Cyumweru, Liverpool FC izajya gukina na Brighton & Hove Albion F.C. ku kibuga The American Express Community Stadium.

Muri Espagne ho harakomeza Shampiyona ya LaLiga, ya FC Barcelone ijya gusura Girona kuri uyu wa Gatandatu. Ku Cyumweru Real Madrid izakira Real Sociedad, naho Atletico Madrid ikine na Osasuna.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kandi, mu Butaliyanu Bologna irakina na Spezia, Lecce ikine na U.S. Salernitana itari mu bihe byiza.

Umukino ukomeye muri ‘Serie A’ uzaba ku Cyumweru Napoli iyoboye urutonde yakira AS Roma iri ku mwanya wa gatanu.

Real Madrid yabonye itike yo gukomeza muri Copa del Rey
Real Madrid yihanije Atletico Madrid iyitsinda 3-1
Cristiano Ronaldo akomeje kubura ibitego muri Al Nassr
Kolo Touré yasezerewe muri Wigan yari amazemo amezi abiri gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .