Uko ni nako bimeze kuri Real Madrid ikomeje kugaragaza ko yifuza umusimbura wa Dani Carvajal hasi hejuru, aho usibye kuba yaragize imvune y’igihe kirekire, ahubwo n’imyaka ye (32) imuganisha mu bihe bye bya nyuma mu guki a ruhago.
Iyi niyo mpamvu umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, ari gutekereza cyane kuri myugariro wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold, uri kugana ku musozo w’amasezerano ye ndetse akaba afite uburenganzira bwo kuba yaganira n’indi kipe.
Amasezerano ya Trent muri Liverpool azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ariko kugeza uyu munsi ntabwo ikipe ye irabasha kumwegera ngo imugaragarize ko yifuza kumugumana.
Real Madrid yifuza kumujyana muri Shampiyona yo muri Espagne ikamukura mu Bwongereza imutanzeho arenga miliyoni 20$ ivuye kuri miliyoni $15 yari yemeye kumuha mbere, gusa uyu mukinnyi w’imyaka 26 ntabwo ari kubiha agaciro cyane.
Uyu Mwongereza ukina yugarira anyuze mu ruhande rw’iburyo ndetse akaba yanakina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Liverpool mu 2016, ari na yo kipe rukumbi yakiniye mu buzima bwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!