00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Real Madrid na Manchester City zahuye n’uruva gusenya muri UEFA Champions League

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 November 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Real Madrid yatsinzwe na Milan AC ibitego 3-1 naho Manchester City itsindirwa kwa Sporting Lisbon ibitego 4-1 mu mikino y’Umunsi wa Kane wa UEFA Champions League yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Kuri Stade yitiriwe Santiago Bernabeu, Real Madrid yari yakiriye Milan AC mu mukino watangiye iyi kipe yari mu rugo ubona ifite imibare yo gushaka igitego hakiri kare cyane cyane binyuze kuri Kylian Mbappé wari ufite inyota yo gutsinda.

Ku munota wa 12, Milan AC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Malick Thiaw akoresheje umutwe, ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Christian Pulisic.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Real Madrid yakomeje ikina ishaka uko yakwishyura ndetse yabigezeho ku munota wa 23, Vinicius Junior ayishyurira kuri penaliti yavuye ku ikosa yari akorewe na Emerson Royal mu rubuga rw’amahina.

Milan AC itakinaga byinshi, yongeye guhana Real Madrid iyitsinda igitego cya kabiri ku ishoti Rafael Leao yarekuye, Umunyezamu Andre Lunin arikuramo gusa ntiyafata umupira ngo awukomeze usanga Alvaro Morata ahita awushyira mu izamu.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Milan AC ikiyoboye n’ibitego 2-1. Mu gice cya kabiri, Real Madrid yakoze impinduka mu kibuga havamo Aurelien Tchouameni na Federico Valverde hajyamo Eduardo Camavinga na Brahim Diaz.

Real Madrid yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura gusa ba myugariro ba AC Milan bagakomeza kuba ibamba.

Ku munota wa 73, iyi kipe yo mu Butaliyani yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Tijani Reinders ku mupira mwiza yahawe na Rafael Leao nyuma yo gucenga abarimo Eder Militao.

Ku munota wa 82, Antonio Rudiger yatsinze igitego cyashoboraga kuba icya kabiri cya Real Madrid, ariko umusifuzi avuga ko hari habayemo kurarira. Iminota 90 yarangiye Milan AC itsinze ibitego 3-1.

Mu yindi mikino yabaye, PSV Eindhoven yo mu Buholandi yatsinze Girona yo muri Espagne ibitego 4-0 naho Slovan Bratislava yo muri Slovakia itsindwa na Dinamo Zagreb yo muri Croatia ibitego 4-1.

Bologna yo mu Butaliyani yatsinzwe na AS Monaco yo mu Bufaransa igitego 1-0, Borussia Dortmund yo mu Budage itsinda Sturm Graz yo muri Australia igitego 1-0, Celtic yo muri Ecosse itsinda RB Leipzig yo mu Budage ibitego 3-1 naho ikipe ya Lille yo mu Bufaransa inganya na Juventus yo mu Butaliyani igitego 1-1.

Liverpool yo mu Bwongereza yatsinze Bayer Leverkusen yo mu Budage ibitego 4-0 birimo bitatu bya Luis Diaz na Cody Gakpo naho Sporting CP yo muri Portugal inyagira Manchester City yo mu Bwongereza ibitego 4-1.

Imikino ya UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa Gatatu saa Moya n’iminota 45 z’umugoroba aho Club Brugge yo mu Bubiligi yakira Aston Villa yo mu Bwongereza mu gihe Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yakira Young Boys yo mu Busuwisi kuri Veltins-Arena.

Saa Yine z’ijoro, FC Bayern Munich yo mu Budage irakira Benfica yo muri Portugal, Feyenoord yo mu Buholandi yakire RB Salzburg yo muri Autriche naho FK Crevena Zvezda yo muri Serbia yakir FC Barcelone kuri Red Star Stadium.

Kuri ayo masaha kandi, Inter Milan yo mu Butaliyani irakira Arsenal yo mu Bwongereza kuri San Siro, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yakire Atlético Madrid yo muri Espagne kuri Parc des Princes, Sparta Prague yo muri Repubulika ya Tchèque yakire Brest yo mu Bufaransa naho VFB Stuttgart yo mu Budage yakire Atlanta yo mu Butaliyani.

Cody Gakpo acenga Jeremie Frimpong na Exequiel Palacios ba Bayer Leverkusen
Luis Diaz yishimira igitego cya gatatu cya Liverpool
Trent Alexander-Arnold atera coup-franc mu mukino banyagiyemo Bayer Leverkusen
Jude Bellingham wa Real Madrid agerageza kunyura hagati ya Youssouf Fofana na Emerson Royal ba Milan AC
Emerson Royal akora ikosa ryavuyemo penaliti yatsinzwe Vinicius Junior ku ruhande rwa Real Madrid
Jude Bellingham atwarwa umupira na Yunus Musah wa Milan AC
Kylian Mbappe ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe na Malick Thiaw
Sporting Lisbon yatunguye Manchester City iyitsinda ibitego 4-1
Umutoza wa Sporting Lisbon, Ruben Amorim, yateruwe n'abakinnyi nyuma yo gutsinda umukino
Nicolas Gerrit Kuhn yishimira igitego yatsinze RB Leipzig

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .