00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Real Madrid, Barcelona na Juventus zigiye gufatirwa ibihano kubera Super League

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), binyuze mu ishami ryayo rishinzwe imyitwarire, rigiye gushyiriraho ibihano amakipe ya Real Madrid, FC Barcelona ndetse na Juventus nyuma yo kwemera kujya mu mushinga w’irushanwa rya European Super League.

Super League yavugishije Isi mu kwezi gushize, ni umushinga uyobowe na Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez. Wari watangiranye amakipe 12 ashaka gushyiraho irushanwa ryihariye, gusa kubera igitutu cy’abafana, amwe arimo atandatu yo mu Bwongereza, yakuyemo akarenge.

Ayasigayemo ni ayazahajwe n’ubukene kubera COVID-19, yashakaga kwifashisha iri rushanwa mu kubona amafaranga ayakura mu bibazo. Hari nyuma y’uko Banki yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JP Morgan, yemeye kuritera inkunga ya miliyari 4$.

UEFA yamaganye uyu mushinga, igaragaza ko ubangamiye amahame yawo, ko n’amakipe yose awutsimbarayeho azahanwa; byatumye amwe amanika amaboko anasaba imbabazi, mu gihe andi yo yatsimbaraye none ubu agiye guhabwa ibhano.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri UEFA, kuri uyu wa Gatatu katangaje ko amwe muri ayo makipe akomeje gushyigikira uyu mushinga wa Super League agiye gufatirwa ibihano.

Muri ayo makipe harimo ay’ibihangange nka Real Madrid na FC Barcelona zo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani ari mu makipe afite abafana benshi ku Isi.

Mu gihe cya vuba nibwo UEFA izatangaza umwanzuro wafashwe kuri iki kibazo.

Hari ibitangazamakuru byavuze ko aya makipe ashobora guhagarikwa imyaka ibiri akayimara atitabira amarushanwa yose ya UEFA.

Super League wari umushinga w'irushanwa rihuriwemo n'amakipe akize ku Isi, ariko uri kugenda ukendera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .