Mu kwezi gutaha, tariki ya 10 Ukwakira 2024 hari hateganyijwe kuba inteko ihuza abanyamuryango ba CAF ariko Komite Nyobozi yayo yemeje ko habayeho impinduka.
Mu itangazo CAF yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko iyi Nteko Rusange izabera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Itangazo rikomeza rigira riti "CAF izatangaza itariki n’ibindi bijyanye n’Inteko Rusange mu gihe cya vuba."
Nubwo hatatangajwe impamvu yatumye iyi Nteko Rusange ikurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko byatewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bw’Ubushita bw’Inkende [MPOX] ndetse n’iperereza riri gukorwa ku Munyamabanga Mukuru wa CAF ukomoka muri iki gihugu, Véron Mosengo-Omba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!