Nyuma y’ibizamini bya ’MRI’,byakorewe abakinnyi b’iki gihugu, basanze mu bakinnyi 20 bari baritabajwe, 15 barengeje imyaka, bityo iki Gihugu gihita gikurwa mu irushanwa.
Nyamara mu Cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘FECOFA’ ryari ryatangaje ko ryatumiye abaganga bo kufasha gupima niba abakinnyi batarengeje imyaka, mu rwego rwo kwirinda igisebo cyo gukurwa mu irushanwa ariko ntacyo byatanze kuko byarangiye iki gihugu gikuwemo.
Si Congo gusa kuko no muri Cameroun abakinnyi 11 barasezerewe bazira icyo kibazo.
Abategura iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba tariki 12-24 Mutarama 2023, bari mu ihurizo ryo gupanga uburyo bushya rizakinwa.
Kuri ubu nyuma yo gukurwamo kwa RDC, iri rushanwa risigayemo Congo-Brazzaville, Cameroun, Centrafrique na Tchad.
Amakipe abiri ya mbere azahita abona itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, kizabera muri Algerie muri Mata 2023.
Iki kibazo si gishya muri Afurika kuko mu 1988 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’, ryahagaritse Nigeria imyaka ibiri nyuma yo gusanga abakinnyi bakinnye imikino olempike yo mu 1988 bari bafite ibyangombwa, biriho ibihe by’amavuko bitandukanye n’ibyo bari bafite mu marushanwa yabanje.
Mu 2003 Kenya yasheshe Ikipe y’Igihugu y’Abatarenge imyaka 17 kubera icyo kibazo.
Mu mezi arindwi ashize, Ghana yabujijwe kwitabira amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore inacibwa amande ya $100,000 by’amande nanone kubera icyo kibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!